RURA
Kigali

Menya urusengero rwa Lakshmi Narasimha Swamy ruri mu ishusho y’ikiyoka kinini

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:25/02/2025 7:56
0


Urusengero rwa Lakshmi Marasimha Swamy rwo mu Buhinde, ruratangaje cyane ndetse usanga abantu benshi barusura cyane abandi bahiga kuzarusura byibuze rimwe mu buzima bwabo, kubera ubwiza bwarwo n’amateka yarwo atangaje. Ushobora kuba ari ubwa mbera urwumvise! Menya amateka atangaje n’ibindi byinshi kuri rwo.




Nk’uko tubikesha hindutemplez.com, urusengero rwa Lakshmi Narasimha Swamy ruri mu ntera ingana n’ibirometero 150 uvuye i Hyderabad. 

Ku gasongero k’uru rusengero ruri mu ishusho y’ikiyoka kinini kiri mu ibara rya “Orange”, hariho igishusho cy’imana yabo bita nyagasani Krishna cyangwa  “lord Krishna”. Uru rusengero rwibutsa imwe mu nkuru ya lord Krishna ubwo yabyiniraga ku mutwe w'ikiyoka cya dayimoni Kaliya.

 

Ushobora kwibaza uti ese iyi abantu bijyira muri uru rusengero baca he? Mu kanwa, mu murizo, cyangwa hari inzugi zashyizweho ku bindi bice? Ariko igitangaje ni uko ku gihimba cy’iki kiyoka ari ho binjirira basa nk’abari kwinjira mu nda y’iki kiyoka kinini.

 Ku nkuta z’imbere muri urwo rusengero, hagiye hamanitse amashusho atandukanye yerekana amateka y’imana zabo, nk’amateka ya Prahalada na Hiranyakasipu.

Ku mpera z’uru rusengero, inyuma nyine ahagana ku murizo, naho hari igishusho cya nyagasani Narasimha yica umwami w'abadayimoni Hiranyakasipu. Hafi y’umunwa w'iki kiyoka kandi , hari ishusho ya nyagasani Narasimha.
 

Iyo witegereza uru rusengero rwa Lakshmi Narasimha Swamy  ubona bisa nk’ibitangaje cyane kandi biryoheye ijisho, cyane cyane iyo uhagaze ku musozi uteganye narwo, aho uba ubona ubwiza butangaje ndetse ukabasha no kureba neza umujyi wa Vemulawada.
 

Uru rusengero ruzengurutswe n’ibiti byiza ndetse n’ibindi bimera. Iyo ubyitegereza ubona  rwubakanye ubuhanga, ruri hagati y’ibimera by’icyatsi kibisi, ndetse rukaba ruri hafi y’umugezi wa Godavali. Ni urusengero kwandi rusa n’urwometse ku rutare rweguriwe nyagasani Vishnu.

Uru rusengero ruba rufunguye buri gihe kuva 9h00 za mu gitondo kugeza 5h30 z’umugoroba mu rwego rwo kugira ngo abarusura babone umwanya uhagije wo kumenya neza amateka yarwo no kubasha kurutembera umwanya munini.

Uru rusengero rudasanzwe kandi rufite n’ahandi hantu h’uburanga buhebuje nko mu ndake zitandukanye zirugize harimo indake ya Paraveg Caves Jawai ari nayo benshi bakunda kubera uburanga bw’ibikoresho birimo , aho abantu benshi bakunze gusohokana n’abakunzi babo ndetse hari n’abahajya mu gihe cy’ukwezi kwa buki abandi bakahakorera ibirori bitandukanye.
 

Katrina na Vicky bizihirije isabukuru y'igihe bamaze bashyingiranwe mu ndake y'uru rusengero 

Muri abo hari mo abitwa Katrina Kaif na Vicky Kaushal bahizihirije isabukuru y’igihe bamaze barushinze. Bavuga ko bahisemo kuba ari ho bizihiriza isabukuru yabo kubera amateka yaho atangaje, ubwiza bwaho, ndetse no kuba bafite inyubako nziza zirimo ibikoresho byiza kandi hasa neza ku buryo bumvaga ko nta handi bahitamo uretse ho.

Indake ya Praveg Caves Jawai ifite amacumbi meza kandi yihariye, aho ifite 12 ateguye neza kandi afite ibikoresho bigezweho. Usibye amacumbi y’umuntu umwe cyangwa babiri, haba kandi n’amacumbi yabugenewe y’abantu benshi cyangwa imiryango y’abantu benshi.
 

Abasura uru rusengero bagira amahirwe yo kumenya imico itandukanye yo mu Buhinde, aho ku mugoroba haba igitaramo kigaragaramo ibikorwa bitandukanye by’umuco birimo imbyino, indirimbo, ibihangano gakondo n’ibindi. Aha kandi hamurikwa ibiribwa byaho, aho hamurikwa amafunguro y’ubwoko 50 burenga ndetse n’ibinyobwa bitandukanye.
       






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND