RURA
Kigali

Basketball: U Rwanda rwatsikiriye imbere ya Senegal mu gushaka igikombe cya Afurika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/02/2025 18:58
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mukino wa Basketball yatsinzwe na Senegal mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Angola.



Ni mu mukino wo mu itsinda C wakinwe kuri uyu wa Gatanu Saa kumi z'umugoroba muri Morocco.

Agace ka mbere katangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda ariyo ibona amanota mbere yari atsinzwe na Cadeau de Dieu Furaha. 

Ibi ntabwo byatinze kuko ikipe y'igihugu ya Senegal niyo yahise ijya imbere mu bijyanye no gukora amanota ibifashijwemo n'abarimo Youssou Ndoye kugeza n'aho yashyizemo ikinyuranyo cy'amanota 7.

U Rwanda rwaje gukuramo ikinyuranyo cy'amanota rubifashijwemo na William Robeyns wakoraga amanota yiganjemo 3 maze agace karangira banganya na Senegal amanota 13 -13.

Mu gace ka kabiri ikipe y'igihugu y'u Rwanda yaranzwe no gutakaza imipira cyane maze Senegal ibibyaza umusaruro ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi. 

Karangiye ikozemo amanota 35 kuri 17 maze muri rusange biba 48 kuri 30 bajya kuruhuka. Mu gace ka Gatatu u Rwanda rwaje rugerageza kwihagararago rubifashijwemo n'abarimo Axel Mpoyo.

Karangiye u Rwanda rutsinze amanota 20 angana nayo Senegal yatsinze gusa ikomeza kuba imbere ku manota 68 kuri 50. 

Mu gace ka Gatatu wabonaga abakinnyi b'u Rwanda bisa nkaho bitakarije icyizere bituma Senegal yongera ikinyuranyo cy'amanota yari yashyizemo binyuze ku bakinnyi bayo barimo Ousmane Ndiaye.

Umukino warangiye Senegal itsinze u Rwanda amanota 96-73 ndetse ihita inakatisha itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Kugeza ubu u Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda C n’amanota ane, aho amakipe abiri ya mbere ari Sénégal na Cameroun, mu gihe Gabon iri ku mwanya wa nyuma.

Iyi mikino iri gukinwa mu matsinda atanu agizwe n’amakipe ane. Muri iyi mikino buri kipe izahura n’indi, atatu ya mbere azabone itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki 12 kugeza kuwa 24 Kanama 2025.

U Rwanda rwatsinzwe na Senegal amanota 96-73 mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND