Muri gihe isi ikomeje kwihuta mu majyambere, ni na ko byinshi bihinduka, mu bigenda bihinduka hari n’ibigira ingaruka zikomeye. Nyamara usanga abantu batabyitaho cyangwa se bashobora kuba batazi ingaruka zabyo, ni muri urwo rwego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryibutsa ababyeyi ko bagomba kwibuka akamaro ko konsa.
Konsa bifasha cyane mu kubaka ubudahangarwa bw'umubiri w’umwana kandi bikanamurinda kugira ibibazo by’imirire mibi. Ariko se wari uzi ko konsa bidafite akamaro ku mwana gusa? Umubyeyi wonsa burya nawe hari byinshi bimurinda ndetse bimugabanyiriza ibyago byo kwandura kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura.
Konsa bifite akamaro kanini ku buzima bwawe n'ubw’umwana wawe. Kumenya neza akamaro ko konsa bishobora kugufasha kumenya impamvu ugomba kubizirikana ndetse ugomba no kubikora, ushobora kwibwira ko konsa bifitiye akamaro umwana wawe gusa, nyamara nawe ubifitemo inyungu kandi nyinshi cyane.
Ntugomba rero guterera agati mu ryinyo ngo wibwire ko amata cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyasimbura amashereka hanyuma wowe konsa ukabyihorera, ahubwo ugomba guhitamo ubuzima bwiza bw’umwana wawe ari na ko ubwawe urushako kubusigasira.
Ubushakashatsi bwakozwe na National Institute of Health (NIH), bwerekana ko konsa bigabanyiriza umwana ibyago byo kwandura indwara zimwe na zimwe, kandi bikanafasha mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri we.
OMS igaragaza ko umwana wonka aba afite ibyago byo kurwara indwara nk’umubyibuho ukabije, umusonga, bronchite, asima, diyabete yo mu bwoko bwa 2, n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.
Amashereka atanga intungamubiri zose na antibodies umwana akenera kugira ngo akure neza. Konka kandi bigabanyiriza umwana ibyago byo gupfa akiri muro bizwi nka Sudden Infant Death Syndrome (SIDS). Byongeye kandi, umwana wonka aba afite amahirwe menshi yo kutarwara indwara nka Polio, Tetanusi na Diphtheria.
Konsa bikomeza umubano mwiza hagati y’umubyeyi n’umwana, iyo umubyeyi ari konsa umwana barebana mu maso baba basangira amarangamutima bigatuma habaho irekurwa rya oxytocine (imisemburo ihuza umubyeyi n’umwana). Iyi misemburo ikomeza urukundo, kwizerana, bigatuma umwana n’umubyeyi bagirana umubano mwiza.
OMS igira ababyeyi inama yo konsa mu gihe cy’amezi atandatu nta kindi bavangiye umwana. Nyuma y’amezi atandatu, umwana wawe aba amaze gukura bihagije ku buryo ushobora gutangira kumuha imfashabere, ariko nanone ugomba kuzirikana ko urugendo rwawe rutaba rugarukiye aho, ugomba gukomeza kumwonsa byibuze kugeza mu gihe cy'imyaka ibiri cyangwa irenga.
Nk’uko OMS ibivuga, umubyeyi wonsa nawe hari akamaro gakomeye bimugirira, harimo kumugabanyiriza ibyago byo kwandura kanseri zimwe na zimwe, diyabete, n'umuvuduko w'amaraso.
Bishobora kandi gufasha umubyeyi gukira vuba nyuma yo kubyara ndetse no gutakaza ibiro yagize mu gihe yari atwite. Byongeye kandi, imisemburo ya oxytocine ifasha nyababyeyi gusubira uburyo yari imeze mbere yo gutwita bikanagabanya kuva nyuma yo kubyara.
Konsa kandi bifite inyungu zikomeye mu by’imitekerereze y’umubyeyi. Kurekurwa kwa oxytocine mu gihe cyo konsa bifasha mu gutuma habaho umubano wimbitse hagati y’umubyeyi n’umwana. Iyi misemburo ishobora gufasha umubyeyi kumva atuje kandi yishimye, bigira uruhare mumitekerereze ye muri rusange.
OMS ivuga ko kandi, konsa bishobora kugabanya ibyago byo kwiheba nyuma yo kubyara, ubushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi bonsa badakunze kugaragaza ikibazo cyo kwiheba nyuma yo kubyara ugererenyije n’abatonsa.
OMS ishishikariza ababyeyi kuzirikana akamaro ko konsa haba ku bana babo ndetse no kuri bo, mbere na mbere bifasha mu mikurire y’umwana ariko na none bikarinda umubyeyi ibyago byo
TANGA IGITECYEREZO