RURA
Kigali

Ndoli Jean Claude yavuze uko FERWAFA yigeze kumwitambika ubwo yari abonye ikipe ikomeye muri Portugal

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/02/2025 16:39
0


Ndoli Jean Claude wabaye ikimenyabose ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu izamu, yavuze ko ubwo yari akiri muto yigeze kubengukwa n’umutoza wo muri Portugal ariko FERWAFA yanga kumurekura ngo ajye gukinira hanze.



Uwakurikiranye ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" hagati ya 2007 na 2015 ntabwo ashidikanya ubuhanga bw’umuzamu Ndoli Jean Claude wananyuze mu ikipe ya APR FC.

Uyu munyabigwi w’Amavubi yavuze ko n’ubwo atigeze akinira ikipe yo hanze y’u Rwanda yigeze kubona ikipe yo muri Portugal ariko FERWAFA igira ingingimira ko nimurekura ashobora kuzabona ikindi guhugu cyo hanze akaba ari cyo akinira.

Ubwo yaganiraga na Aime Niyibizi Empire, Ndoli Jean Claude yagize ati “Tuvuye muri Mozambique gukina twari turi abana ariko twabonye amahirwe turi abakinnyi batanu. Twabonye umutoza ukomoka muri Portugal maze atubwira ko yashimye impano zacu. Yari njyewe, myugariro umwe, uwo hagati umwe n’abataka babiri.

Uwo mutoza twatandukanye tumaze kuzuza ibipapuro maze atubwira ko tugiye gukina muri Mozampique nk’umwaka umwe hanyuma agahita atujyana gukina muri Portugal.

Uwo mutoza yageze ubwo aza kutwirebera i Kigali ariko ahageze, FERWAFA iba irabyanze iravuga iti ntabwo twatanga abana bacu kuko dushobora kubatanga batarakinira ikipe nkuru y’igihugu ugasanga turababuze.

Ndoli Jean Claude uretse kuba yarabaye icyogere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", yanyuze muri Police FC ayivamo ajya muri APR FC. 

Ndoli yavuye muri APR FC atizwa muri AS Kigali aho yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports ayivamo ajya muri Musanze FC aho yayivuyemo akajya muri Gorilla FC ikaba ari nayo kipe yasorejemo guconga ruhago.

Ndoli Jean Claude yavuze ko FERWAFA yigeze kwitambika umugisha we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND