RURA
Kigali

Ese koko Ayabonga Lebitsa yasubije Rayon Sports ku murongo? - Ibitekerezo by’abanyamakuru

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/02/2025 9:00
0


Rayon Sports yo ngoye gusubira mu murungo w’intsinzi nyuma yaho yatangiye umwaka ikuba itako i Huye ubwo yatsindwa na Mukura ibitego 2-1.



Rayon Sports ku wa Kabiri yatsinze ikipe ya Rutsuro FC ibitego 2-0, ndetse ihita ibona itike ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahiro iheruka mu 2023.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali Pele aho watangiye ku isaha ya Saa 18:00 Pm.Nubwo utitabiriwe n’abafana benshi nk’uko bisanzwe, ariko abankunzi ba Rayon Sports babashije kugera ku kibuga batashye banyuzwe ndetse bishimiye uko ikipe irimo gukina, abenshi bakemeza ko umutoza wongerera imbaraga abakinnyi Ayabonga Lebitsa ikipe yaba yayishubije ku murongo ndetse ifite umuvuduko uyemerera guhangana n’ikipe iyariyo yose ya hano mu Rwanda.

Kuki abafana bari gutera icyuhagizo cyane umutoza Ayabonga Lebitsa?

Tariki 29 Ukuboza 2024, nibwo byemeje ko uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports yatandukanye n’iyi kipe aho amakuru InyaRwanda yamenye byatewe n’ikipe cyo kudahabwa agaciro ndetse no kwanga kongeza umushahara uyu munya-Afurika y’Epfo.

Rayon Sports yahisemo guha akazi Hategekimana Corneille wahoze akorana n’umutoza mukuru Robertinho mu makipe atandukanye arimo na Simba SC yo muri Tanzania.

Iyi kipe umukino wa mbere bakinnyi batari kumwe n’uyu mutoza, ni uwo batsinzemo Police FC ibitego 2-0 muri shampiyona ukaba n’utangira umwaka wa 2025 kuri iyi kipe.

Nyuma yaho Rayon Sports urushinge rwatangiye kugwa, iza gutsindwa na Mukura ibitego 2-1 ndetse irushwa. Ntabwo byarangiriye aho kuko no mu gikombe cya Heroes Cup iyi kipe yatisnzwe na Police FC muri 1/2 ndetse ibura itike y’umukino wa nyuma. Usibye uko gutsindwa Rayon Sports yagaragazaga umukino mubi urimo n’umunaniro.

Ku ruhande rw’abafana ntabwo bari bishimiye uburyo ikipe iri kwitwaramo ndetse amanota akaba yari atangiye kugabanyuka ku yo barushakaga mukeba, ibi mu gushaka gitera bakavuga ko ikipe itarimo Ayabonga ntacyo yakora ko bamukenye cyane.

Nyuma yaho Rayon Sports yaje kunganya na Musanze noneho bihumira ku mirari, abafana bataha baririmba Ayabonga.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma bwaje gufata umanzuro wo kugarura Ayabonga ndetse icyumweru kirashize uyu mutoza agarutse mu kazi bihurirana n’intsinzi z’ikipe.

Mu maso y’abanyamakuru babona gute uyu musaruro, ese umukinnyi ashobora kwangirika mu Cyumweru kimwe?

Abanyamakuru basubije bari babajijwe ibibazo bibiri bigira biti” Ukurikije uburyo Rayon Sports iri gukinamo, umuntu yavuga ko Ayabonga yongeye gusubiza abakinnyi bayo ku rwego rwiza”? “Ese birashoboka ko umukinnyi mu Cyumweru kimwe abona imyitozo itari myiza yaba yangiritse ku buryo bigaragara no mu kibuga?”

Ishimwe Adelaide (Ida)

“Ukurikije uko yagiye abakinnyi bameze ntago barasubira ku rwego yabasizeho, ariko kuva yagaruka bamaze gutsinda match 2, kandi akigenda batakaje match 3 zikurikiranya, urumva hari icyiyongereye kuva yaza nubwo bitaraba 100/100.

“Yego birashoboka bitewe n'uburyo twabonye abakinnyi benshi bakina shampiyona yacu bisaba kubakurikirana umunsi ku munsi”.

Mugenzi Faustin - Isibo FM/TV

Ntabwo ntakwemeza ko 100/100 turi kubona impinduka kubera ko Ayabonga yamaze kugaruka ngo mpite nemeza ko Rayon Sports yasubiye ku rwego rw’imbaraga yari ifite mbere y’uko agenda.

Hari utumenyetso duke twiza ku mukino wa Rutsiro nubwo atari igipimo cyiza gusa no kuri Kiyovu Sports hari utumenyetso twagaragaye twa Ayabonga. 

Gusa icyo mbona cyahindutse cyane ni uko Rayon Sports yari yabuze umuntu abakinnyi biyumvamo kandi twabonye ko Ayabonga ari umutoza uzi kubana n’abakinnyi cyane.

Birashoboka cyane ko umukinnyi yakwangirika no mu minsi ibiri gusa. Niyo mpamvu no mu makipe ateye imbere umukinnyi aba afite imyitozo y’icyumweru cyangwa ukwezi kose ku buryo umukinnyi niyo yakwica umwitozo umwe gusa bimubera ibibazo. Mu cyumweru kimwe birashoboka ko umukinnyi yaba yangiritse cyangwa se yanahindutse.

Uwanyirawe Antoine - BTN TV

“Ntabwo wahita wemeza ko Ayabonga aka kanya impinduka ze zihise zigaragara, ariko nibura urabona ko ibimenyetso by’imyitozo ye byatangiye kugaragara ku kigero gito gusa uko azagenda agumana ikipe, bigaragaza ko impinduka zizaba abakinnyi bakaba basubira nka mbere.

Ntabwo nemera ko umukinnyi mu cyumweru kimwe yaba yangiritse ku buryo buri wese yabibona nibura njye navuga ko mu byumweru nka 2 aribwo umukinnyi waba utangiye kubona ko ari guhura n’impinduka z’imitoreze.”

Aime Niyibizi - SK FM

“100% harimo akaboko ka Ayabonga kuko ikipe yongeye kujya ikina iminota 30 ya nyuma y’umukino iri ku rwego rwo hejuru ndetse ukabona ko yaba umukinnyi uvuye mu kibuga ndetse n'ugiyemo bari ku rwego rwiza ndetse bafite igihaha.

Icyumweru kimwe ku bakinnyi bitewe n'imiterere y'umubiri wa bo ukongeraho urwego rw’imyitozo ye yihariye, birashoboka cyane ko umukinnyi yaba yangiritse rwose.''

Edmond Iraguha - Radio 1

“Navuga ko hatari hashize igihe kirekire umutoza Ayabonga agiye ku buryo umukinnyi wa Rayon Sports yaba yangiritse cyane kandi umutoza wari umusimbuye uko muzi ntabwo ari umutoza mubi ku buryo abakinnyi baba barangiritse ngo bicike.Ahubwo mbona ko umubano Ayabonga yari amaze kubaka mu bakinnyi byahinduye imyumvire y’abakinnyi ubwo bumvaga ko agiye kuko bari batakaje umuntu ubafasha.

Nkurikije uko narebye umukino urabona ko anakinnyi basa nkaho basubiye mu bihe byabo urebye nka Aziz Bassane.

Umukinnyi mu cyumweru kimwe kuba yangiritse kubera imyitozo birashoboka cyane, gusa kuri Hategekimana wari wasimbuye Ayabonga siko mbibona ahubwo habayeho kutiyumvanamo”.

Rugaju Reagan - RBA

“Ibijyanye n’imyitozo ya Rayon Sports mu gihe Ayabonga atari ahari, ntabwo abakinnyi bayishimiye. Impamvu batayishimiye, ni uko bavugaga ko bakora imyitozo myinshi y’imbaraga ikabananiza cyane bigatuma bajya mu mukino umubiri utameze neza aho bo bavugaga ko iyo myitozo bakabaye bayikora shampiyona iri hafi gutangira.

Ibi rero byari bitandukanye na Ayabonga kuko we akoresha imyitozo ariko irimo n’umupira mwinshi. Navuga ko igihe gito yagiye (Ayabonga) icyabaye ku bakinnyi imyitozo yahise isubira hasi ukundi, ahubwo ni iryo tandukaniro ryabaye. Navuga ko abakinnyi bataryohewe na Hategekimana Corneille.

Nkisubije ngendeye kuri Rayon Sports navuga ko igihe Ayabonga yari amaze adahari kitatuma umuntu avuga ngo ibintu byarahindutse ahubwo si no mu batoza bongera imbaraga no mu batoza basanzwe umukinnyi ashobora guhura n’umutoza akamwishimira haza undi nta mwishimire bigatuma hangirika mu mutwe kandi umupira ubanza mu mutwe mbere yo kujya ku ikirenge.”

Ndabarasa Eugene Irambona – Umwezi FM

“Ntabwo navugako mu gihe gito gishize agarutse yaba amaze kubashyira ku rwego rwiza, njye mbona umubano agirana n'abakinnyi ariwo utuma bamukunda.

Oya icyumeru kimwe ntabwo cyangiza umukinnyi ku rwego byatuma atanga umusaruro utari mwiza kuko umukinnyi umeze neza wuzuye, byibura bifata ibyumweru 2 n’igice kugira ngo abe atangiye gutakaza urwego (fitness).”

Ngabo Frank - SK FM

“Ayabonga ni umutoza mwiza wongera imbaraga ariko akongeraho n’ikindi cyo kuba azi no kubanisha abantu ndetse akagira n’igikundiro. Nawe wakibaza ukuntu yavuye muri Rayon Sports abakunzi bayo bagatangira kubyibazaho kandi ari umukino umwe batakaje. 

Ni umuntu wari umaze iminsi mu ikipe kandi ataragaragaje imyitwarire mibi. Kuba yaragiye ntabwo nakwemezako byatumye abakinnyi basubira inyuma ahubwo navuga ko bahuyemo n’amakipe akomeye Mukura na Police FC ibi bitandukanye no gukona na Rutsiro imikino ibiri.”

Umukinnyi mu cyumweru kimwe ntabwo yaba yangiritse keretse agize ikibazo cy’imyitwarire mibi hanze y’ikibuga. Umukinnyi mu cyumweru kimwe ntabwo yaba yangiritse cyereka bari mu bihe byo kudakina naho bafite imikino ntabwo yaba yangiritse ku buryo umukinnyi wahita ubimubonaho.

Ni ibintu bakabirije kandi kuba Rayon Sports itaratsindaga hagombaga gushakwa umuntu byegekwaho”.

Karera Kayihura – BTN TV

“Ikipe ya Rayon Sports nibyo nyuma y'aho Ayabonga ahagereye bamaze gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports batsinda na Rutsiro mu gikombe cy'Amahoro ntabwo uwo musaruro wose nahita mvuga Ayabonga kubera igihe gito yakoranye imyitozo n'abakinnyi ba Rayon Sports, ahubwo navuga ko ari abakinnyi bayo batangiye kugaruka nyuma y'imikino ibiri bakinnye uwa Police FC muri Heroes Cup n'uwa Musanze FC kandi ntiranagaruka yose kuko hari abakinnyi ubona bakiri hasi urugero nabonye Richard utaraba wa Richard w’imikino ibanza.

Nyuma y'umukino batsinzwemo na Mukura usoza imikino ibanza nta mikino ya gicuti bakinnye nk'uko twari tubibamenyereyeho, urabizi ko niyo ikipe y’igihugu yahamagarwaga, Rayon Sports abakinnyi basigaye bashakirwaga imikino ya gicuti bagenzi babo bakazagaruka."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND