RURA
Kigali

FC Porto mu gahinda: Jorge Nuno Pinto da Costa yitabye Imana ku myaka 87

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:16/02/2025 14:05
0


Jorge Nuno Pinto da Costa, wahoze ari Perezida wa FC Porto, yitabye Imana ku myaka 87, asize umurage ukomeye muri ruhago.



Jorge Nuno Pinto da Costa, wahoze ari perezida wa FC Porto, yitabye Imana ku myaka 87. Yayoboye iyi kipe kuva mu 1982 kugeza mu 2024, ayihesha ibikombe 69 birimo na UEFA Champions League mu 1987 na 2004. Yeguye ku buyobozi muri Gicurasi 2024, asimburwa na André Villas-Boas.

Nk'uko byatangajwe na The Scottish Sun ivuga ko  José Mourinho, watoje FC Porto mu gihe yegukanaga Champions League mu 2004, yagaragaje akababaro ke avuga ko Pinto da Costa yamufashije mu rugendo rwe rwa kinyamwuga.

Mu itangazo ryasohowe na FC Porto, bagize bati: "Urupfu rwa Perezida w’Abaperezida rwasize Futebol Clube do Porto ibuze umuntu wayihaye byinshi, wubatse umurage udasanzwe. Jorge Nuno Pinto da Costa azahora yibukwa mu mitima y’abafana bacu."

Abafana ba FC Porto bateraniye imbere ya Estádio do Dragão, baririmba indirimbo zimwubaha. 

Ishusho ye nini yashyizwe ku kiraro kiri hafi y’ikibuga, ikikijwe n’urumuri rw’amatara, nk’ikimenyetso cy’icyubahiro.

Pinto da Costa yari azwiho kuba umuyobozi udasanzwe wamenyaga kwifashisha amayeri mu gukurura abakinnyi beza no gusigasira iterambere ry’ikipe ye. Uretse gutwara ibikombe, yashyize FC Porto mu cyiciro cy’amakipe akomeye i Burayi, ayishyira ku rwego rumwe n’amakipe nka Real Madrid, Barcelona na Bayern Munich.

Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND