Chairman w'ikipe ya APR FC,Brig Gen Deo Rusanganwa yasuye abakinnyi,abashyikiriza ubutumwa yahawe n'umuyobozi w'icyubahiro muri iyo kipe,Gen Mubarakh Muganga mbere y'uko bacakirana AS Kigali.
Yabasuye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025 aho ikipe icumbitse.Ubwo yaganirizaga abagize iyi kipe, Brig Gen Deo Rusanganwa yongeye kubibutsa ko bagifite byinshi byo gukora bibageza ku gikombe.
Yagize ati" Aho shampiyona igeze ntawe mugomba kujenjekera haracyari byinshi musabwa gukora kuko twese tuzi APR FC icyo ari cyo. Nk'uko mu birango byacu bibisobanura neza harimo intsinzi, iyo ntsinzi niyo tubakeneyeho kandi muri kubyerekana mu mikino yose mukina.
Murebe ikipe tugiye guhura nayo mwumve ko amanota atatu agomba gutaha kandi nzi ko ntakibananira kuko murashoboye".
Chaiman wa APR FC yanabagejejeho ubutumwa bw'umuyobozi w'icyubahiro muri iyi kipe,General MK Mubarakh. Ni ubutumwa bubashimira ku igikombe cy’intwali batwaye ndetse bunabibutsa ko Shampiyona ikiri ndende bagomba kutibeshya ngo bagire aho batakaza,bunabibutsa ko amahame ya APR kuva ibayeho irangwa ni intsinzi.
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yaboneyeho no kubifuriza intsinzi kuri iki Cyumweru.
APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa na Rayon Sports iri kumwanya wa mbere amanota 6 yo yamaze gukina umukino wayo wo ku munsi wa 17.
Irakina na AS kuri iki Cyumweru Saa Kumi n'Ebyiri muri Kigali Pelé Stadium.
Chairman wa APR FC aganiriza abakinnyi
Abakinnyi ba APR FC baganirijwe mbere yo gucakirana na AS Kigali
TANGA IGITECYEREZO