Chancelier Olaf Scholz yanenze Visi Perezida wa Amerika JD Vance kubera gushyigikira ishyaka AfD, ndetse ashinja Amerika kwivanga mu matora y’u Budage.
Ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Leta y’u Budage, Olaf Scholz, yagaragaje akababaro gakomeye ku magambo yavuzwe na JD Vance, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashyigikira ishyaka Alternatif für Deutschland (AfD), rizwiho kugira ibitekerezo bikarishye by’uburengerazuba.
Ibi byabereye mu gihe amatora y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage ateganyijwe kuba ku wa 23 Gashyantare 2025.
Nk’uko ikinyamakuru The Washington Post cyabitangaje, JD Vance yavuze ibi mu nama y’umutekano yabereye i Munich, aho yashinje amashyaka akomeye yo mu Budage guhonyora demokarasi kubera uburyo afata AfD. Yavuze ko ikibazo gikomeye ku Burayi atari u Burusiya cyangwa u Bushinwa, ahubwo ari ibibazo by’imiyoborere y’imbere mu bihugu byabo.
Aya magambo ya Vance yakuruye impaka zikomeye mu Budage, aho abayobozi benshi babifashe nk’uburyo bwo kwivanga mu miyoborere y’igihugu cyabo. Ibi kandi byatumye bamwe babona ko Amerika ishobora kuba ishyigikira politiki ikabije mu Burayi.
Mu butumwa bwe, Chancelier Olaf Scholz yavuze ko u Budage butazihanganira ibikorwa byo kwivanga mu matora yabwo. Yagize ati:“Tuzifatira ibyemezo ku byerekeye demokarasi yacu. Nta wundi muntu ushobora kutwereka inzira tugomba guhitamo mu guhitamo abayobozi bacu.”
Yibukije ko amateka y’u Budage, cyane cyane Jenoside yakorewe Abayahudi, yerekana akaga ko gushyigikira amashyaka akabije nka AfD.
Friedrich Merz, umuyobozi w’ishyaka ry’aba-Conservateurs, nawe yunze mu rya Scholz, avuga ko bagomba kubahana nk’uko nabo bubaha amatora yo muri Amerika. Yagize ati:“Twubaha amatora ya Perezida n’ay’Inteko Ishinga Amategeko yo muri Amerika. Bityo natwe twiteze ko Amerika yubaha amatora yacu.”
Benshi mu bayobozi b’u Budage basabye ko Amerika yagira uruhare mu kurwanya amacakubiri aho kuyongera. Bavuze ko amagambo ya Vance ashobora gushyira igitutu ku mubano wa Berlin na Washington.
Umunyemari w’Umunyamerika Elon Musk nawe yashinjwe kugerageza gushyigikira AfD binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byakomeje gukurura impaka mu bayobozi b’u Budage.
Iyi ngingo iri gukurura impaka zikomeye ku ruhare rw’amahanga mu miyoborere y’u Burayi, aho bamwe babona ko Amerika ikomeje gukoresha imbaraga za politiki mu gufasha amashyaka ashishikariza impinduka ikabije mu bihugu byinshi.
Umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Budage, nubwo ari inkingi ya mwamba muri NATO no mu bufatanye bw’ibihugu by’iburengerazuba, ushobora guhungabanywa n’ibi byavuzwe na Vance.
Mu gihe amatora yegereje, abayobozi b’u Budage baributsa ko bazakomeza kurwanya ibyo bita gushyigikira politiki z’urwango. Iki kibazo gikomeje guteza impaka muri politiki y’u Burayi, aho amashyaka akabije akomeje kwiyongera mu bihugu byinshi.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO