Guverinoma ya Wales yatangaje ko izahagarika imikino ya greyhound mu gihe gito, mu rwego rwo kurengera imbwa no guteza imbere ubuzima bwazo, nyuma y'ibitekerezo n'ubusabe bwinshi.
Guverinoma ya Wales yatangaje ko izahagarika imikino yo gusiganwa kw’imbwa za greyhound mu gihe gito gishoboka, mu cyemezo kidasanzwe cyabaye ubwa mbere mu Bwongereza.
Minisitiri w’Intebe wungirije, Huw Irranca-Davies, yatangaje ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa vuba, nubwo nta gihe nyacyo cyo kuyishyira mu bikorwa kiratangazwa. Kuva ubu, Wales ikaba izaba ifite ikibuga kimwe gusa cya greyhound giherereye mu gace ka Ystrad Mynach.
Iyi gahunda yo guhagarika imikino ya greyhound ikurikiye umubare munini w'abantu n'imiryango itandukanye yateguye ubusabe ndetse ikoresha imikono 35,000 isaba guhagarika iyi mikino kubera ingaruka mbi zayo ku buzima bw’imbwa.
Ishyirahamwe ryita ku buzima bw’inyamaswa nka Dogs Trust ryishimiye cyane iki cyemezo, rikaba ryongeyeho ko ibindi bihugu nka New Zealand nabyo byakurikije umwanzuro nk’uwo mu mezi yashize. Nk’uko byatangajwe na BBC News, ishyirahamwe rya RSPCA rirasaba guverinoma gukomeza kurinda inyamaswa, rikaba rishimira iki cyemezo.
Ku rundi ruhande, Ishyirahamwe ry'Abagenzuzi ba Greyhound mu Bwongereza (GBGB) ryamaganye iki cyemezo, rivuga ko nta shingiro rifite ku buzima bw'imbwa, ahubwo ari igikorwa cyo kubahiriza ibitekerezo by’abaharanira uburenganzira bw'inyamaswa.
Nk’uko byatangajwe na BBC News, GBGB yavuze ko guverinoma ya Wales itigeze isaba inama abashinzwe gukurikirana imikorere y’imikino ya greyhound, kandi ko raporo y’ibikorwa zagaragaje ko nta shingiro gihari ku bijyanye no guhagarika iyi mikino.
Minisitiri w’Intebe wungirije, Huw Irranca-Davies, yavuze ko nyuma yo kubona uburyo abantu batabivugaho rumwe, yatekereje ko ari ngombwa ko imikino ya greyhound igomba guhagarara, akaba yavuze ko icyo kintu kizamurikirwa mu gihe gito.
Yongeraho ko bizafata igihe gito kugira ngo gahunda yo guhagarika imikino ishyirwe mu bikorwa, ariko ko hazatangwa igihe nyacyo nyuma y’ibiganiro bizakorwa n’abagize uruhare mu mikino ya greyhound.
Iki cyemezo cya guverinoma ya Wales gishimwa cyane n’amashyaka amwe nka Plaid Cymru na Labour, aho bagaragaje ko ari intambwe ikomeye mu kurengera inyamaswa.
Minisitiri wungirije yongeraho ko izafatwa n’amahuriro y’abantu bafite uruhare muri iyi mikino, harimo n’abakora muri iyi nganda. Uyu mwanzuro ukaba utegerejwe cyane n'abantu batari bake muri Wales no mu bindi bihugu byo mu Bwongereza.
Iyi nkuru yatanzwe na BBC News ku itariki ya 18 Gashyantare 2025, itanga icyizere ku bashishikajwe no kurinda inyamaswa no kubateza imbere mu buryo bwiza.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO