RURA
Kigali

Afurika y’Epfo: Umupolisikazi akurikiranweho kwica umuhungu we n’umukobwa bakundanaga

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:19/02/2025 12:40
0


Muri Afurika y’Epfo, urujijo ni rwose nyuma y’uko umupolisikazi yatawe muri yombi azira kurasa umuhungu we w'imyaka 24 n'umukobwa w’imyaka 16 wari umukunzi w’umwana we.



Inkuru dukesha ikinyamakuru The Citizen ivuga ko uyu mubyeyi w'imyaka 49 y'amavuko witwa Constance Mosibudu Sathekge, ku wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, yagejejwe imbere y'urukiko rwa Morebeng Magistrates' Court ashinjwa ibyaha bibiri by'ubwicanyi. 

Bivugwa ko ku itariki ya 13 Gashyantare 2025, i Botlokwa, ari bwo uyu mupolisikazi yishe abantu babiri abarashe, Khutso Sathekge (umuhungu we) na Naledi Mmonwa (umukunzi wa Khutso).

Polisi yatangaje ko imirambo yasanganwe ibikomere byinshi by'amasasu, aho bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo hakorwe isuzumwa. Nyuma yo gukora ayo mahano, ushinjwa yahise ahamagara polisi maze atabwa muri yombi.

Mu kwiregura, Sergeant Sathekge yavuze ko mubyukuri ibyo atabikoze abigambiriye, ahubwo ko yari ari kugerageza kwirwanaho ubwo umuhungu we Khutso yakundaga kumutera ubwoba akoresheje icyuma amubwira ko azamwica. 

Urukiko rwasubitse urubanza, rukaba ruzongera kuburanishwa ku itariki ya 24 Gashyantare 2025, ni mu gihe ushinjwa akomeje gukurikiranwa afunze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND