Manoel Angelim Dino na Maria de Sousa Dino, batuye muri Brazil, bamaze imyaka 84 n'iminsi 77 babana nk’umugabo n’umugore. Kugeza ubu, Manoel afite imyaka 105 na Maria afite 101. Babaye ababyeyi b’abana 13, bafite abuzukuru 55 ,abuzukuruza 54 n'ubuvivi12.
Mu mwaka wa 1936, Manoel na Maria bahuriye i Almeida, mu karere ka Boa Viagem, intara ya Ceará, ubwo bombi bari abahinzi. Manoel yahaheze acuruza n'isukari izwi nka rapaduras , ariko urukundo rwabo ntirwahise rutangira icyo gihe.
Nyuma y’imyaka ine, mu 1940, Manoel yagaragaje urukundo rwe kuri Maria, na we yemera nta kuzuyaza.
Nyuma yo guhabwa umugisha n’imiryango yabo, bashyingiranywe maze batangira ubuzima bashyize hamwe. Bakoze ubuhinzi bw’ibitoki kandi babaye ababyeyi b’abana benshi. Urukundo rwabo rwibanze ku kwita ku bana babo, kububakira ku rukundo no guharanira ubumwe bw’umuryango.
Mu myaka yose babanye, Manoel na Maria bagaragaje ubufatanye budasanzwe. Urukundo rwabo rwabaye urufatiro rw’imibanire myiza, byabashobozaga kugera ku bintu byinshi babikesha ubumwe n’imikoranire itagereranywa. Igihe cyose babayeho, bashyize imbere kubana mu mahoro, gusabana no gushyigikirana.
Nk’uko Guinness World Records yabigaragaje, ibanga ry’ubukwe bwabo bwamaze imyaka 84 ni urukundo rwimbitse, kwihanganirana no gushyira hamwe mu bihe byiza n’ibikomeye. Abavandimwe babo bavuga ko Manoel na Maria babaye icyitegererezo cy’uko urugo rwubakwa ku rukundo no guharanira ineza y’umuryango.
Urukundo rwa Manoel na Maria ni isomo rikomeye ku Isi yose, rugaragaza uko kubana neza bishobora kubaka umuryango urambye. Iyi nkuru, nk’uko yatangajwe na LongeviQuest, ishimangira ko urukundo rwabo rudasanzwe rutazibagirana mu mateka y’isi.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO