RURA
Kigali

Impamvu Emmanuel Macron amaze iminsi atakira umushyitsi ubwe muri Élysée Palace

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/02/2025 17:10
0


Perezida Macron ntiyakira buri mushyitsi ubwe igihe afite izindi nshingano, ahubwo bakirwa n’umuyobozi wa protokole nk'uko bisanzwe.



Mu minsi ishize, hari impaka zavutse nyuma y’uko Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D. Vance, yakiriwe n’umuyobozi wa protokole wa Élysée Palace aho kwakirwa na Perezida Emmanuel Macron ubwe. 

Ibi byatumye bamwe bavuga ko bitari bikwiye, kuko bumvaga ko umuyobozi wo ku rwego rwa Visi Perezida wa Amerika akwiriye kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu.

Nyamara, nk'uko byagiye bigaragara no mu bihe byabanje, si ubwa mbere Macron atakira ubwe abayobozi bakuru basura u Bufaransa. 

Nk’uko byatangajwe na Le Monde, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ndetse na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ubwo basuraga Paris mu Ukuboza 2024 mu muhango wo gufungura katederali ya Notre-Dame, bakiriwe n’umuyobozi wa protokole wa Élysée aho kwakirwa na Macron ubwe. Ibi byatewe n’uko Perezida w’u Bufaransa yari afite izindi nshingano zitamwemereraga kubakira.

Iki ni igikorwa gisanzwe mu miyoborere y’u Bufaransa, aho igihe Perezida atabashije kubakira ubwe abashyitsi bakomeye, inshingano zo kubakira zihabwa abandi bayobozi bakuru bashinzwe protokole. 

Nubwo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babifashe nko gusuzugura J.D. Vance, we ubwe yagaragaje ko yishimiye urugendo rwe i Paris, ashimira Perezida Macron n’umugore we, Brigitte, ku bw’uburyo bamwakiriye neza.

Uku ni ko gucunga protokole mu nzego nkuru z’ubuyobozi bigenda mu bihugu bikomeye. Kubera iyo mpamvu, abasesenguzi bavuga ko ibi bidakwiriye gufatwa nk’ikibazo cy’amakimbirane ya dipolomasi, ahubwo ko ari ibisanzwe mu bunyamabanga bwa Leta y’u Bufaransa.

Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND