RURA
Kigali

Inzu y'inzozi zanjye - Tiwa Savage yerekanye inyubako y'ikirenga ari kubaka

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:15/02/2025 12:01
0


Umuhanzikazi w'icyamamare muri Nigeria, Tiwa Savage yashyize hanze amashusho agaragaza inzu y'agatangaza ari kubaka muri "Ikoyi, Lagos muri Nigeria.



Tiwa Savage yashyize hanze umushinga mushya uri gukorwa mu mujyi wa Lagos, umujyi munini kandi w'ubukungu muri Nigeria. 

Nubwo ari mu kiruhuko mu birwa bya Maldives, Tiwa yashyize amashusho kuri Instagram yerekana ibikorwa biri gukorwa ku nzu ari kubaka. Aho yerekana uburyo abubatsi bakora umurimo wihuse, n'uko ibikorwa biri kugenda Umunsi k'uwundi.

Tiwa Savage uzwi cyane mu ndirimbo "Who is your guy" yakoranye na Spyro, yatangaje ko ari kubaka inzu ye y'inzozi, mu gace kitwa "Ikoyi" muri Lagos, aho yanditse ati: “Kubaka inzu y'inzozi zanjye, penthouse, Ikoyi, Lagos, 2026".

Iyi nzu ni igikorwa kidasanzwe cyo kwerekana uburyo uyu muhanzi afite intego zo kugera ku byiza mu buzima bwe, nyuma yo kumenyekana mu bantu kubera ubuhanzi bwe akanerekana icyo byamumariye.

Abakora iby’ubwubatsi barimo gukorana umurava nk'uko byagaragaye mu mashusho n'ibyishimo byinshi bafitiye uyu muhanzi, kandi abashinzwe ibikorwa byo kubaka barasa n'abizera ko uyu mushinga uzarangira neza. 

Bimwe mu bikorwa biba bihambaye buri muntu wese aba yifuza kugeraho, Tiwa Savage na we yateye intambwe ikomeye mu mwuga we w'ubuhanzi.

Tiwa Savage, umuhanzi wa mbere mu bahanzikazi b'injyana ya Afrobeats






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND