RURA
Kigali

Safi Madiba yerekanye umukobwa basigaye bakundana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/02/2025 18:49
1


Umuririmbyi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba yagaragaje amafoto n’amashusho byerekana umukobwa watwaye umutima we muri iki gihe.



Uyu mukobwa yitwa Uwase Gisele, ndetse muri iki gihe ari kubarizwa mu gihugu cya Canada, ari naho Safi Madiba atuye muri iki gihe. 

Uyu muhanzi uri gukora kuri Album ye ya Kabiri, yabwiye InyaRwanda, ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa ariko ko ‘nta byinshi natangaza kugeza igihe bizaba ari ngombwa’.

Amashusho yerekana uyu mukobwa yasohokeye ahantu hihariye ari kumwe na Safi Madiba. Ni mu gihe ifoto yagiye hanze, igaragaza Safi Madiba ari kumwe n’uyu mukobwa mu cyumba cyihariye.

Safi Madiba aheruka mu Rwanda mu Ukuboza 2024 mu biruhuko yahuje no guhura n’uyu mukobwa. Uyu muhanzi yari atuye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muririmbyi agaragaje ko ari mu rukundo nyuma y’igihe gishize atandukanye byeruye na Niyonizera Judith wari umugore we. Batandukanye mu 2020.

Aherutse kubwira InyaRwanda, ko kuba atarahise ajya mu rukundo ahanini byatewe n’inama yagiriye n’umubyeyi we ‘wambwiraga kwitonda mu guhitamo’.

Ariko kandi ubwo yageraga mu Rwanda mu Ukuboza 2024 yitabiriye ibitaramo yari yatumiwemo, yavuze ko mu bimugenza harimo no gushaka umukunzi. Ati “Yego, no mu binzajye na we arimo!”

Safi Madiba ni umuhanzi w’Umunyarwanda wamamaye cyane mu njyana ya R&B na Afrobeat. Yabaye umwe mu batangije itsinda Urban Boys ari kumwe na Humble Jizzo na Nizzo Kaboss, aho batangiye kumenyekana mu ntangiriro za 2010.

Safi yari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu itsinda Urban Boys, rikaba ryarakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka Baba, Tayali, Ntakibazo, n’izindi.

Mu 2017, Safi Madiba yatangaje ko asezeye muri Urban Boys kugira ngo akomeze umuziki ku giti cye. Ku giti cye, yakoze indirimbo zakunzwe nka Fine, Kimwe Kimwe, Good Morning, n’izindi.

 

Yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Meddy, Rayvanny, Marina, ndetse na Riderman. Safi Madiba yashyingiranywe na Judith Niyonizera mu 2017, ariko nyuma baza gutandukana. Yaje kwimukira muri Canada aho akomeje ubuzima bwe.

  

Afite umwihariko wo gukora umuziki ufite umwimerere wa R&B n’Afrobeat. Afatwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu iterambere rya muzika nyarwanda.

   

Safi Madiba yatangaje ko ari mu rukundo n’inkumi isanzwe ibarizwa muri Canada

Uwase Gisele uri mu rukundo na Safi Madiba afite imyaka 24 y’amavuko  

 

 

Uyu mukobwa afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri yakuye muri Kaminuza ya ‘Cambrian College’ yabonye mu 2024



 


REBA IGICE CYA KABIRI CY'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA AGARUKA KU RUGENDO RW'URUKUNDO

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyigaba clarisse2 days ago
    Urukundo rwabo ndabona ntacyo rutwaye nibyiza.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND