Hari kubaho ukuvuguruzanya muri Rayon Sports ku ikibazo cy'umukinnyi w'Umurundi, Aruna Moussa Madjaliwa wandikiye Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), arisaba kumwishyuriza amezi umunani iyi kipe itamuhembye.
Ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare ni bwo hagiye hanze amakuru y'uko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira yareze Murera.
Aya makuru yaje no kwemezwa n'umuvugizi w'iyi kipe, Roben Ngabo, gusa Perezida wayo Twagirayezu Thaddée we yayahakanye avuga ko ari bwo bwa mbere abyumvise.
Aganira na shene ya YouTube ya Kigali Active Media yagize ati: "Ayo makuru ko ari mashya ntabwo mbizi. Aruna Madjaliwa yatureze he? Iyo nkuru ni ubwa mbere nyumvise ntabwo narinyizi kuko Madjaliwa arahari atubwira ko arwaye nta kibazo tumuhemba nk’abandi bakinnyi .
Uruhare rwacu ni ukumuhemba kandi turamuhemba sinzi ikindi kintu yaba yaragiye kuturegera".
Yavuze ko iyo mishahara y'amezi 8 atayazi ndetse anavuga ko ariko iyo umuntu adakora akazi nta mpamvu zo kumuhemba.
Yagize ati: "Iyi mishahara ntabwo nyizi Aruna Madjaliwa ahembwa nk’abandi bakozi bose ntabwo iyo mishahara nyizi.
Buriya abantu bajye babimenya umushahara ni ikiguzi cy’akazi. Rero umuntu aguhaye akazi ntukajyemo ukajya mu byawe ntuze kugakora nta n’impamvu utanze birumvikana ko icyo gihe hari icyo ugomba gutakaza kuko udakoze akazi waba uhembwa amafaranga y’iki?".
Twagirayezu Thaddée yavuze ku makuru avuga ko haba hari ukutumvikana ku bayobozi by'umuryango wa Rayon Sports n'abayobora Urwego rw'ikirenga aho yavuze ko ibyo bituruka mu bivugwa gusa.
Ati: "Ibyo bintu bituruka nyine mu bivugwa nta bwumvikane ntabona muri twebwe, turakora neza nkuko inzego zagiye zishyurwaho nta kibazo kirimo ni ukuri".
Yavuze ko nyuma yuko umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, Ayabonga Lebitsa agarutse, Hategekimana Corneille wari waramusimbuye bazaganira bakareba icyo gukora.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko kuba APR FC iri kumushyiraho igitutu aribyo bituma akora cyane.
Yagize ati "APR FC itanteye igitutu ntabwo nakora cyane, buriya kuntera igitutu ni sawa cyane. Irantera igitutu igatuma nkora cyane kuko nawe erega arakora ushobora no gusanga akora no mu buryo burenze ubwanjye.
Twese turakora ngo turebe uzatwara igikombe cya shampiyona kimara umwaka. Uwo mwaka rero ntabwo ugira inzira imwe,ugenda ugaruka ugira ute. Njyewe nkora ibyanjye iby’ubwoba n’Impungenge ntabyo mfite".
Ikibazo cya Aruna Moussa Madjaliwa, ntabwo ari gishya mu matwi y’abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda cyane ko uyu mukinnyi imikino yakiniye ikipe ye ari micye cyane ugereranyije n’ibyo yari yitezweho guha iyi kipe.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga afasha kugarira hari igihe yigeze kuvunika amara amezi menshi adakina ndetse akaba yari yaragiye kwivuriza iwabo mu Burundi gusa Rayon Sports yo ikavuga ko yataye akazi ari nabyo byatumye ireka kumuhemba bitewe nuko yo yavugaga ko yataye akazi ndetse ikanerakana ko abaganga bayo bamupimye bagasanga ari muzima.
Nyuma yaho Moussa Madjaliwa yasubiye muri Rayon Sports yongera guhembwa nk'ibisanzwe none kuri ubu yamaze kwandikira FERWAFA ayisaba kumwishyuriza aya mafaranga ye.
Ikibazo cya Madjaliwa muri Rayon Sports ntabwo kivugwaho rumwe
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ibyo kuregwa na Madjaliwa muri FERWAFA atabizi
Ni mu gihe Roben Ngabo we yavuze ko aribyo koko Madjaliwa yabareze muri FERWAFA
TANGA IGITECYEREZO