Ubuyobozi bwa OpenAI bwateye utwatsi icyifuzo cya Elon Musk cyo kugura sosiyete ya OpenAI ku gaciro ka miliyari 97.4 z’amadolari, busubiza ko OpenAI itagurishwa.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, inama y’ubuyobozi ya OpenAI yemeje ko idashobora kugurishwa, yongera gutera utwatsi icyifuzo cya Elon Musk cyo kugura sosiyete ya OpenAI ku gaciro ka miliyari 97.4 z’amadolari.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n'umuyobozi w'inama y’ubuyobozi ya OpenAI, Bret Taylor, yavuze ko OpenAI idashobora kugurishwa, ndetse inama y’ubuyobozi yemeje ko itakwemera icyifuzo cya Musk cyo guhungabanya abahatana n'iyi sosiyete.
"OpenAI ntabwo igurishwa, kandi inama y’ubuyobozi yemeje ko itakwemera icyifuzo cya Bwana Musk cyo guhungabanya abahatana na we," Bret Taylor yanditse mu itangazo yashyize hanze kuri X.
Iyi ni inkuru ikomeje kuzamura urunturuntu hagati ya OpenAI na Musk, akaba yari umwe mu bashinze iyi sosiyete.
OpenAI yavutse nk’uruganda rw’ubushakashatsi rwa koperative rufite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga rya artificial intelligence (AI), ariko na none ikaba ifite uruhare rwa sosiyete ifite inyungu mu buryo bw’ubucuruzi.
Musk yari yohereje icyifuzo cyo kugura OpenAI, ariko ubu bwoko bwa restructuring (guhindura imikorere) bwa OpenAI bukunze kubangamira intego ye.
Iyi sosiyete yifuza kugumana umwihariko wayo w’ubushakashatsi no kugera ku musaruro ukomeye utagamije gusa inyungu za buri wese, ahubwo ukaba ushishikajwe no gufasha isi muri rusange.
Mu gihe OpenAI yakomeje kunoza imikorere yayo, bamwe mu bashinze sosiyete, barimo Sam Altman, batangaje ko bifuza kugabanya imbogamizi mu kubona imari ikenewe mu iterambere ryayo.
Ibi byatumye basaba ubufasha mu buryo bwa hybrid structure, aho izajya ikora nk'ikigo cyunguka ariko kitariganya gusa inyungu za buri wese.
APnews yatangaje nubwo Musk atishimiye izi mpinduka, byagaragaye ko OpenAI ikomeje kugerageza kubaka uburyo bunoze bw'iterambere rirambye kandi ryubaka.
Icyo cyifuzo cya Musk cyo kugura OpenAI, nubwo cyari gifite agaciro kanini, cyaje gupfa ntacyo kimaze nyuma y'uko inama y’ubuyobozi ishyigikira neza umushinga w’iyi sosiyete.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO