RURA
Kigali

Ni poropaganda y’Abongereza! Aho igitekerezo cy’uko karoti zituma umuntu abona neza nijoro cyaturutse

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/02/2025 19:27
0


Kuva kera ababyeyi n’abarimu bigishaga akamaro ko kurya imboga, bakavuga ko birinda ubuhumyi bikanatuma ubona neza, cyane cyane nijoro.



Ibyo bavuga ko karoti ituma umuntu abona neza nijoro, harimo igice gito cy’ukuri kahabamo n’igice cy’amateka y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose na poropaganda y’Abongereza bakoresheje bayobya uburari.

Ubusanzwe, karoti ikungahaye kuri beta-karotene, ari yo umubiri uhinduramo vitamine A. Vitamine A ni ingirakamaro ku maso cyane cyane mu gihe hari urumuri ruke nko mu ijoro. Kubura vitamine A bishobora gutera ibibazo byo kutabona neza nijoro, n’ibindi bibazo by’amaso.

Usibye vitamine A, karoti irimo izindi antioxydants nka lutein, zishobora gufasha mu kwirinda indwara z’amaso zikunze gufata abantu bageze mu za bukuru. 

Nyamara, ibi byose ntabwo umuntu abigeraho kubera kurya karoti gusa, ahubwo agomba no kwita ku mirire ye cyane cyane kurya indyo yuzuye buri gihe.

Nk’uko tubikesha History Facts, igitekerezo cy’uko karoti zituma umuntu abona neza nijoro cyazanywe n’Abongereza mu ntambara ya Kabiri y'Isi Yose.

Ni poropaganda Abongereza bakoresheje mu rwego rw’uko ingabo zirwanira mu kirere z’u Bwongereza zashakaga guhisha ikoranabuhanga rishya rya radar, bakoreshaga mu gutahura no kurwanya ibisasu by’Abadage mu gihe cy’ijoro.

Kugira ngo bahishe akarusho k’ikoranabuhanga ryabo, bakwirakwije inkuru z’ibihuha zerekana ko abapilote babo babasha kubona neza nijoro babikesha ibanga bavumbuye, cyane cyane kurya karoti nyinshi. 

Ibi byari bigamije kuyobya uburari kugira ngo Abadage batamenya ko Abongereza bafite ikoranabuhanga ribafasha mu ntambara mu gihe cy’ijoro.

Nubwo muri icyo gihe iyi poropaganda yabaye ingirakamaro ndetse ikanafasha Abongereza cyane, yanagize uruhare mu guhindura imitekerereze n’imyumvire y’abantu kuri karoti, ibi byasize abantu bizera ko karoti ifite akamaro kadasanzwe mu gutuma babasha kubona neza nijoro.

Abantu basigaye batekereza nk’aho karoti ari umuti w’amaso, bumva mu gihe umuntu akeneye kongera ubushobozi bwe bwo kubona nijoro agomba kurya karoti nk’uko umuntu urwaye umutwe cyangwa uri kubabara mu ngingo anywa imiti igabanya uburibwe.

Kurya karoti bishobora kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwiza bw’amaso bitewe na vitamine A ibamo, ariko ntabwo karoti ari umuti w’amaso nta n’ubwo ari zo zituma abantu bareba neza nk’uko propaganda y’Abongereza yabivugaga. 

Ibihuha byahimbwe n’Abongereza mu gihe cya WWII, byahuriranye no kuba karoti nk’izindi mboga bifite uruhare mu gufasha kubona neza, ariko byari mu rwego rwa poropaganda, si ukuri kuzuye.

Ku buzima bwiza bw'amaso muri rusange no kubasha kongera ubushobozi bwo kubona neza, ugomba kwihatira kurya indyo yuzuye irimo intungamubiri zitandukanye, kutanywa itabi, kwisuzumisha amaso buri gihe, ushobora no kwambara amadarubindi akingira UV kuko bigira uruhare runini.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND