Rayon Sports yageze muri kimwe cya kane mu gikombe cy'Amahoro nyuma yo gutsinda Rutsiro FC imikino ibiri yo muri 1/8
Kuri uyu wa Kabiri itariki 18 Gashyantare 2025, ikipe ya Rayon Sports yakiriye Rutsiro FC mu mukino wo kwishyura muri Kimwe cya Munani mu gikombe cy’Amahoro.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego bibiri byatsinzwe na Omborenga Fitina na Aziz Bassane ku busa bwa Rutsiro FC, ibitego bibiri byasanze ibindi bitego bibiri kuri kimwe yari yaratsindiye mu karere ka Rubavu ikomeza ku giteranyo cya 4-1 cya Rutsiro FC.
Uretse Rayon Sports andi makipe yamaze kugera muri kimwe cya kane mu gikombe cy'Amahoro ni Amagaju yasezereye Bugesera FC, Gasogi United Isezerera AS Muhanga naho Mukura isezerera Intare FC
Aziz Bassane nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Abakunzi ba Rayon sports batashye bishyimye nyuma yo gusezerera Rutsiro TF mu gikombe cy'Amahoro
UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA
UMUKINO URARANGIYE
90+3' Mussa Ndusha yari ateye umupira mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports ariko Youssou Diagne aratabara'
90' Rukundo Abdlahaman yari arekuye umupira mu izamu rya Rutsiro ariko Jesus Paul ateye umupira umutwe ujya hanze'
89' Serumogo yari akaraze agapira mu izamu rya Rutsiro ariko umupira ujya muri Koruneli'
87' Sindi Jesus Paul yari arekuye ishoti mu izamu rya Rutsiro ariko mumupira unyura ku ruhande'
85' Rayon Sports ikoze impinduka maze Sindi Jesus Paul na Serumogo Ali binjira mu kibuga basimbuye Omborenga Fitina na Iraguha Hadji'
81' Rukundo Abudlahaman acomekeye umupira mwiza Aziz Bassane maze nawe asuhuza inshundura za Rutsiro fc'
81' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Aziz Bassane Koulagna
80' Aziz Bassane yari azamuye umupira mwiza imbere y'izamu rya Rutsiro ariko ubura uwushyira mu izamu'
79' Omborenga Fitina yari azamuye uupira mu izamu rya Rutsiro ariko umuzamu Matumele atarabara'
78' Kufura itewe na Bugingo hakim ariko abakinnyi ba Rutsiro FC baratabara'
77' Kufura ya rayon sports nyuma y'ikosa Aziz Bassane akorewe na Kabura Jean
75' Rutsiro FC ikoze impinduka mze Jeremy Mumbele asimburwa na Baslua'
72' Aziz Bassane Koulagna yari azamukanye umupira ariko Ndabitezimana aramuhagarika amukorera ikosa'
70' Fall Ngagne ahaye umwanya Aziz Bassane Koulagna'
68' Kufura ya Rayon Sports n'ikarita y'umuhondo ihawe Ndabitezimana ariko nyacyo kufura imariye ikipe ya Rayon Sports'
67' Fall Ngagne nawe yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo kwanga kujya ku ibgobyi'
66' Nsabimana Aimable yeretse ikarita y'umuhondo nyuma yo kuburana ko umusifuzi yatinzwe guhagarika umukino ngo Fall Ngagne yitabweho'
64' Fall Ngagne aryamye hasi ariko umukino urakomeza'
60' Omborenga Fitina ateye kufura umuzamu wa Rutsiro FC abura aho umupira unyuze'
60' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Omborenga Fitina
59' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa Mutijima Gilbert akoreye Fall Ngagne'
56' Mumbere Jonas yari azamukanye umupira yandagaza Omborenga Fitina ariko atanze umupira kwa Kwizera Eric ateye umupira umuzamu wa Rayon Sports aratabara'
55' Umuzamu Khadime Ndiaye atabaye ikipe ya rayon Sports nyuma yo gufata umupira yari atewe na Jean Kabura
54' Ndabitezimana Lazard yari arekuye umupira mu izamu rya Rayon Sports ariko umupira ugonga ipoto ujya hanze'
51' Biramahire Abeddy yari akiniye neza Fall Ngagne ariko Ngagne ashatse gutera umupira agaramye atera agashoti gato cyane'
48' Ikarita y'umuhondo ihawe Souleymane Daffe nyuma yo gukinira nabi Ndabitezimana Lazard'
47' Kwizera Eric yari yandagaje Nsabimana Aimable imbere y'izamu rya Rayon Sports ariko ateye umupira unyura ku ruhande'
46' Mumbere Mbusa yari azamukanye umupira ariko Emable awushyira muri Koruneli ariko ntacyo yamariye ikipe ya Rutsiro FC'
45' Igice cya kabiri gitangiranye impinduka Maze Adama Bagayogo aha Umwanya Rukundo Abdalahaman'
IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE
Igice cya mbere kirangiye ari ubusa ku busa hagati ya Rayon Sports na Rutsiro FC mu gikombe cy'Amahoro
IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE
45+1' Mumbere Jeremie yari azamuye umupira imbere y'izamu rya Rayon Sports ariko umupira urarenga.
44' Kufura itewe na Shaka Philbert ariko abakinnyi ba Rayon Sports baratabara'
43' Kufura ya Rutsiro FC nyuma y'uko Ndayishimiye Richald agaruje umupira ukuboko, ariko abakinnyi ba Rutsiro bo bagasaba penaliti'
41' Jean Claude Nizeyimana yari ashose umupira mu izamu rya Rayon Sports maze unyura hejuru y'izamu'
39' Biramahire Abeddy abonye uburyo umupira awutera kure y'izamu rya Rutsiro'
39' Mumbere Jonas yari azamukanye umupira ariko umuzamu wa Rayon Sports aratabara'
37' Mu gihe abaganga bari kwita kuri Richald Ndayishimiye umutoza Robertinho ari guha amabwiriza Nsabimana Aimable na Fall Ngagne'
36' Ndayishimiye Richald nawe aryamye hasi'
35' Muhire Kevin asimbuwe ba Biramahire Abeddy'
34' Muhire Kevin igitambaro cya kapiteni Muhire Kevin agihaye Nsabimana Aimable bigaragara ko ararasubira mu kibuga'
32' Muhire Kevin wa rayon Sports yaru aryamye hasi ariko abaganga bagiye kumuvurira hanze.
20' Adama Bagayogo yari ateretse umupira mwiza ku kirenge cya Fall Ngagne ariko ubwo yari ashatse gushota umupira awushose Mutijima Gilbert'
18' Kufura ya Rayon Sports itewe na Muhire Kevin nyuma y'ikosa rya Rutsiro ariko abakinnyi ba Rutsiro bugarira neza bakiza izamu'
16' Fall Ngagne yari akinanye neza na Bugingo Hakim ariko Hakim umupira awutanga nabi wifatirwa n'abakinnyi ba Rutsiro mu bwugarizi'
14' Muhire Kevin yari acomekeye umupuira mwiza Ndayishimiye Richald ariko umuzamu wa Rutsiro Matumele Arnold aratabara'
12' Kufura ya Rutsiro FC nyuma y'ikosa Ndayishimiye Richald akoreye Ndabitezimana Lazard, Kufura itewe na Mumbele Jeremie ariko umupira urarenga'
10' RAYON SPORTS 0-0 RUTSIRO FC
10' Iraguha Hadji yari akinnye neza akinana na Fall Ngagne ariko Fall ngagne ashatse gutera umupira uramwangira ntiwanjya ku kirenge neza urarenga'
8' Umuzamu wa Rutsiro FC Matumele atabaye ikipe nyuma yo gukuramo umutwe ukomeye wa Fall Ngagne yari uzamuriwe umupira na Muhire Kevin'
7' Koruneli ya Rayon Sports Muhire Kevin umupira awukinanye na Adama Bagayogo ariko abakinnyi ba Rutsiro FC baratabara'
6' Adama Bagayogo yari ateye umupira ashakisha Fall Ngagne ariko umupira Kabura Jean awushyira muri Koruneli'
4' Rayon Sports yari izamukanye umupira neza ariko umunya Senegal Fall Ngagne ateye ishoti umupira unyura ku ruhande'
3' Mumbele Jonas yari ashatse gutungura abakinnyi ba Rayon ngo atere umupira atareba mu izamu ariko ahita awushota Youssou Diagne umupira urarenga'
1' Amakipe yombi atangiye yigana kugeza ubu nta nimwe irabasha guteza ibyago ku ikipe bihanganye'
UMUKINO URATANGIYE
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rutsiro FC ni Matumele Arlod, Kwizera Emilien, Kabura Jean, Shaka Philbert, Mutijima Gilbert, Hitimana Jean Claude, Ndabitezimana Lazard, Mumbere Jeremie, Mumbere Jonas, Nizeyimana Jean Claude na Kwizera Eric.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youissou Diagne, Bsabimana Aimable, Souleymane Daffe, Ndayishimiye Richald, Muhire Kevin, Adama Bagayogo, Iraguha Hadji na Fall Ngagne.
Ni umukino Rayon Sports igiye kumanuka mu kibuga yizeye itike yo gukomeza muri kimwe cya Munani kuko mu mukino ubanza wahurije aya makipe mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, ibifashijwemo na Adama Bagayogo na myugariro Youssou Diagne yatsinze Rutsiro ibitego 2-1.
Gutsinda ibitego bibiri kuri Kimwe byongera amahirwe ku ikipe ya Rayon Sports ko iza kugera muri Kimwe cya Kane biyoroheye, kuko ibitego bibiri yatsindiye mu karere ka Rubavu ni impamba ikomeye kuko yabitsindiye hanze.
Bisobanuye ko kugira ngo Rayon Sports izezererwe muri iri rushanwa ari uko yatsindwa ibitego 2-0 ubwo Rutsiro ikaba yakomeza ku giteranyo cya 3-2.
Mu gihe Rayon Sports yasoza umukino itsinzwe igitego 1-0 nabwo yakomeza muri kimwe cya Kane kuko amakipe yahita anganya igiteranyo cy’ibitego 2-2 kandi Rayon Sports ikaba ariyo yatsinze ibitego byinshi hanze.
Rayon Sports kandi niyo ifite amahirwe yo gukomeza isezereye Rutsiro FC kuko ikunda kurenga 1/8.
Mu mwaka ushyize mu gikombe cy’Amahoro Rayon Sports yaviriyemo muri kimwe
cya Kabiri nyuma yo gusezererwa na Bugesera.
Uko abakinnyi ba Rutsiro FC Basesekaye kuri Kigali Pele Stadium
Abakinnyi ba Rayon Sports mu myiyereko mbere y'uko umukino utangira
Abakinnyi ba Rayon Sports bageze kuri Kigali Pele Stadium aho Rayon Sports igiye gucakirana na Rutsiro FC
TANGA IGITECYEREZO