Umuyobozi w'ikipe ya APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yatorewe kujya mu Nama y'Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ni ibyakorewe mu nama yabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, kuri Hotel Touch Africa ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali yahuje amakipe 16 y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Iyi nama yarebeye hamwe ibimaze kugerwaho, imigendekere ya Shampiyona igeze ku munsi wa 16 n'uko yazamura urwego no gukurura abaterankunga.
Hujujwe kandi imwe mu myanya y'abagize Inama y'Ubuyobozi aho Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yatowe ajya muri Board ya Rwanda Premier League.
Yatorewe kujya mu bantu 8 bagize iyi nama nyuma yuko uwo yasimbuye muri APR FC, Col (Rtd) Richard Karasira nawe yari ayirimo aho yari umuyobozi wungirije.
Mu minsi yashize kandi nibwo muri Rwanda Premier League, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkurunziza Charles (KNC) na mugenzi we wa Muhazi United, Nkaka Mfizi Longin nabo baherukaga kongerwa mu Nama y'Ubutegetsi.
Bari basimbuye Uwayezu Jean Fidèle wayoboraga Rayon Sports ndetse na Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora Kiyovu Sports ariko ubu akaba ayobora ADDAX FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.
Ni umwaka wa kabiri, Rwanda Premier League iri gucunga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ndetse mu minsi yashize iheruka kubona ubuzima gatozi.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yari muri iyi nama
Mudaheranwa Hadji usanzwe ayobora Gorilla FC niwe Chairman wa Rwanda Premier League
Brig Gen Deo Rusanganwa yatorewe kujya mu Nama y'Ubutegetsi ya Rwanda Premier League
TANGA IGITECYEREZO