Papa Francis aramagana gahunda ya Trump yo kwimura abimukira benshi, avuga ko igomba kubahiriza agaciro k'umuntu n'uburenganzira bwabo.
Mu cyumweru gishize, Papa Francis yagaragaje impungenge zikomeye ku ngamba za Perezida Donald Trump zo kwimura abimukira benshi, avuga ko ari ikibazo gikomeye kandi kigomba kwitabwabwaho mu buryo bw’umutima n’ubwubahane.
Mu ibaruwa yanditse, Papa Francis yasabye ko abimukira bagomba kwitabwaho mu buryo bw'imbabazi no kubahwa, kandi ko amategeko agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwubahiriza agaciro k’umuntu, aho gukoresha imbaraga mu kwimura abantu batagira aho baba.
Iyi baruwa yaje nyuma y'uko Visi Perezida JD Vance, umwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma ya Trump, ashyigikira gahunda yo kwimura abimukira benshi, avuga ko ari igikorwa gikwiye .
Iyi gahunda ya Trump yagize ingaruka zikomeye ku buzima bw'abimukira, aho bamwe bibaza niba iki gikorwa cyubahiriza uburenganzira bwabo bw’ibanze.
Fox News ivuga ko Papa Francis mu ijambo rye, yashimangiye ko gukoresha imbaraga mu kwimura abimukira batagira aho baba ari igikorwa kitubahiriza agaciro k’umuntu.
Ibi byatumye Papa Francis atangaza ko bishoboka ko amategeko y’igihugu ashyirwamo imbaraga, ariko abimukira bakwiye kwitabwaho mu buryo buboneye, harimo kubaha agaciro n'ubuzima bwabo
Uyu mwuka w'ubwumvikane bucye hagati ya Papa Francis na guverinoma ya Trump , ugaragaza itandukaniro mu myumvire ku bijyanye n'uburenganzira bw'abimukira n'uburyo bwo kubitaho.
Hari abayobozi batandukanye bafite ibitekerezo bitandukanye kuri iki kibazo, aho bamwe bashyigikira ko abimukira bagomba kwimurwa mu buryo butabangamira uburenganzira bwabo, mu gihe abandi bareba kure bagashaka uburyo bwo guhangana n'iyi ngorane mu buryo burambye.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO