Umunsi w’abakundana uzwi nka St Valentin ni umunsi hirya no hino ku Isi abakundana bafata igihe cyo kuryoherwa n’urukundo rwabo, gusa hari amakosa ushobora gukora umunsi ntukugendekere neza.
Tariki 14
z’ukwezi kwa Kabiri buri mwaka, ni umunsi Isi yose izi nk’umunsi w’abakundana.
Kuri uyu munsi abakundana hirya no hino baba bafite gahunda ndende, ziganisha
ku kushimisha abakunzi babo.
Reka
turebere hamwe amakosa ugomba kwirinda kuri uyu munsi, kuko ashobora gutuma
umunsi ukubihira nyamara wagakwiye kuba umunsi w’ibyishimo.
Gutegura
ibintu ku munota wa nyuma: Niba uzi ko ufite umukunzi, wagakwiye gutekereza
icyo uzakorera umukunzi wawe ku munsi w’abakundana mbere y’uko umunsi
ugera.
Gupanga ku
munota wa nyuma bituma ukora ibintu uhubutse, rimwe na rimwe uwo ubikorera aho
kumushimisha ugasanga nta gaciro abihaye kuko bitakozwe ku murongo.
Kwirebaho
wowe gusa: Mu gihe uri gupanga nko gusohokana umukunzi wawe, uba ukwiye kureba
niba aho ushaka kumujyana n’ibyo uteganya kumukorera ari ibintu bizamushimisha
nk’uko nawe bizagushimisha.
Guhugira
muri telephone: Hari abantu usanga barabaswe na telephone, ku buryo n’igihe ari
kuganira n’umukunzi we aba ahugiye muri telephone. Ibi bigaragariza umuntu muri
kumwe ko utamwitayeho, bityo akumva nta gaciro yahawe.
Kugarura
ibibazo by’ahashize: Niba hari utubazo wigeze kugirana n’umukunzi wawe, umunsi
w’abakundana siwo munsi mwiza wo kugarura ibibazo byanyu. Uyu uba ari umunsi wo
kuryoherwa n’ibihe byiza byanyu.
Kwita
cyane ku mpano: Guha agaciro n’umwanya impano uratanga cyangwa urahabwa
n’umukunzi wawe kurusha ibindi byose, ntabwo ari ibintu byiza. Ibi bituma uwo
mukundana abona ko ushyize imbere ibintu kurusha uko ushyira imbere urukundo
rwanyu.
Gutekereza
ko umukunzi wawe azi ibyo utekereza: Aha bikunze kubaho nko mu guhabwa impano
utishimiye n’ibindi. Gusa umukunzi wawe uba ukwiye kumubwira icyo ukeneye, mu
gihe biri ngombwa.
Kunywa
ugasinda: Kunywa cyane kuri uyu munsi ugasinda bituma utaryoherwa n’umunsi
neza, ndetse ukaba wanakora ibikorwa bitari byiza uri kumwe n’umukunzi wawe ku
buryo bitarangira neza.
TANGA IGITECYEREZO