Kigali

Diamond Platnumz yaciye amarenga y'ubukwe bwe na Zuchu

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:14/02/2025 12:31
0


Mu gihe ku Isi buri tariki 14 Gashyantare hizihizwa umunsi w'abakundana,Diamond Platnumz nawe ntiyatanzwe kuko akoresheje Instagram ye, yibukije umukunzi we Zuchu uburyo amukunda byahebuje. Ati:”Ni benshi baje mbere yawe, ariko ntawe nakunze nk’uko ngukunda.”Ni amagambo yasamiwe hejuru n'abategereje ubukwe bwabo.



Diamond yakomeje agaruka ku byirirwa bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko urukundo rwabo rugerwa intorezo, ati:”Aba ntukwiye kubasubiza ukora icyo aricyo cyose, usibye gukomeza kuryoherwa no kwishimira umugisha Imana yaduhaye!”

Gusa mu magambo ya Diamond Platnumz, hari aho yagize ati:”Singe uzarota tugeze ku munsi uruta indi.”

Ntawashidikanya ko umunsi uruta indi ku bakundana ari umunsi w’ubukwe, bityo aha bikaba bivuze ko Diamond Platnumz yiteuje  ko umunsi umwe we n’umukunzi we bakora ubukwe.

Tariki 29 Mutarama 2025 ubwo Diamond Platnumz yari mu muhuro w’ishyaka CCM, yatangaje ko afite gahunda yo gukora ubukwe na Zuchu, gusa mama wa Zuchu ariwe Khadija Kopa avuga ko ataramwegera amubwira iby’ubukwe bwabo.


Diamond yongeye gutera imitoma umukunzi we Zuchu 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND