Kigali

Kidum, Alyn Sano na Ruti Joel batanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cya Saint Valentin- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/02/2025 7:18
0


Umuririmbyi Nimbona Jean Pierre wamamaye nka Kidum yongeye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyihariye cyahuriranye no kwizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’ yahuriyemo na bagenzi be Alyn Sano ndetse na Ruti Joel.



Ni ubwa mbere bombi bari bahuriye ku rubyiniro, ndetse byagizwemo uruhare na sosiyete ya Horn Entertainment yateguye iki gitaramo cyiswe “Amore Valentine’s Gala” cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. 

Ni ubwa mbere iyi sosiyete yari iteguye ibitaramo. Ndetse, umuhanzikazi Babo uyihagarariye ari kumwe na Nyina, bavuze ko bizeye byinshi bizabafasha gutegura ibitaramo ‘byiza mu gihe kiri imbere’. 

Bati “Reka dushimire ababashije kuza, kandi mutwihanganire ku bintu bitagenze neza, twize byinshi tuzifashisha mu gihe kiri imbere.”

Ni igitaramo cyatangiye saa tatu n’igice z’ijoro gisozwa saa saba z’ijoro. Cyahuriranye n’umunsi wa ‘Saint Valentin’, ndetse umubare munini w'abitabiriye bari bitwaje indabo zishushanya urukundo, ari na ko bimeze ku myambaro kuko bari bambaye imyambaro y’amabara y’umutuku ndetse n’umukara.

Igitaramo cyafunguwe na Ruti Joel yunamira Buravan

Uyu muririmbyi yageze ku rubyiniro ahagana saa tatu n’iminota 44’, yinjirira mu ndirimbo ze zirimo ‘Nyambo’, ‘Amaliza’, ‘Cunda’ n’izindi. Maze afata umwanya wo kwifuriza buri wese umunsi wa ‘Saint Valentin’, kandi arenza ko buri wese akwiye kuwizihiza mu buryo bwe.

Uyu musore yari kumwe na Clement usanzwe umucurangira gitari, ndetse yagiye amufasha kuririmba zimwe, ari na ko asaba abakunzi be kumushyigikira.

Ruti Joel yavuze ko nawe akunda, kandi ko atekereza ku bakundana, byatumye aririmba indirimbo zirimo ‘Inkoramutima’ ya Meddy, ndetse aririmba n’indirimbo ‘Ndagukunda’ ya King James.

Ariko kandi yunamiye inshuti ye Buravan, ubwo yaririmbaga indirimbo ye ‘Low Key’ iri mu zigize Album ya mbere yise ‘Gusaakaara’.

Mu bihe bitandukanye, Ruti Joel yakunze kumvikanisha ko afite urwibutso rukomeye kuri Buravan, ahanini bitewe n’ubuzima banyuranyemo.

Uyu muririmbyi yaririmbye muri iki gitaramo, mu gihe ari kwitegura gushyira ku isoko Album ye ya kabiri yise ‘Rutakisha’.

Alyn Sano yishimiwe ubwo yaririmbaga indirimbo ya Whitney Houston

Ni umwe mu bakobwa bafite impano zidashidikanwaho, ahanini bitewe n’uburyo yitwara ku rubyiniro, ndetse n’uburyo aririmbamo. Kuva mu myaka itandatu ishize ari mu muziki, yagaragaje imbaraga no kudacika intege.

Yageze ku rubyiniro yifuriza abantu kugira ‘Saint Valentin’ nziza, ubundi yanzika mu ndirimbo ze zakunzwe, kugeza ubwo ageze ku ndirimbo ‘I have nothing’ ya Whitney Houston, akomereza ku ndirimbo ye yise ‘Tamu Samu’ aherutse gusohora.

Ariko kandi yumvishije abakunzi be indirimbo ye yise ‘Fire’ yitegura gusohora, ndetse yanaririmbye indirimbo ‘Ain’t no Body’ ya Felo Jahen na Jasmine Thompson.

Ubwo Alyn Sano yari avuye ku rubyiniro, umwe mu bagore bitabiriye iki gitaramo, yatunguwe n’impano yohererejwe n’umugabo we akazihererwa muri iki gitaramo. Yaranzwe n’amarangamutima menshi, ku buryo atorohewe birangira asutse amarira.

Kidum yashimangiye ibigwi

Kidum yageze ku rubyiniro ahagana saa 11 n’iminota 15’ yinjirira mu ndirimbo ze zirimo ‘Kumushaha’, ‘Haturudi Nyuma’ n’izindi. Yavugaga ko ashaka kuririmba indirimbo z’urukundo gusa, kubera ko ‘Saint Valentin’ ari umunsi w’abakundana.

Yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Amasozi y’urukundo’, Ubushikiranganji’ n’izindi. Yanyuzagamo akaganiriza abafana be, ubundi hamwe na hamwe akabareka akaba ari bo baririmba indirimbo.

Byageze hagati avuga ko yakozwe ku mutima n’ubwitabire. Ati “Ni ukuri ndabashimiye kuko kuva twatangaza iki gitaramo mwaje kunshyigikira. Hari ibitaramo byinshi bya ‘Saint Valentin’, ariko rwose kuba mwaje hano muri abo gushimirwa.”

Ariko kandi yavuze ko yari yatekereje gusubika iki gitaramo, kubera ko yabonaga nta gahunda irambuye abagiteguye bafite. Ati “Nigeze gutekereza gusubira muri Kenya, ariko nabonye atari ngombwa nkomeza gahunda.”

Uyu muhanzi yasoje kuririmba ahagana saa saba hatangwa impano ku bantu bahize abandi mu myambarire, ndetse n’abasohokanye n’abakunzi babo.

Kidum yatanze ibyishimo bisendereye muri iki gitaramo, ndetse rimwe na rimwe yagiye yicara hasi kugira and ngo abashe kuganira n'abakunzi be

Kidum yavuze ko yataramiye i Kigali afite umutima wishimye kubera ibihe yanyuranyemo n'abakunzi be

Kidum yavuze ko yisangije agahigo ko gukorera ibitaramo byinshi mu Rwanda

Kidum avuga ko ibitaramo bye byubakiye cyane ku bunararibonye afite mu muziki

Kidum yari umuhanzi mukuru mu gitaramo cyo kwizihiza Saint Valentin cyiswe "Amore Valentines' Gala"

Kidum yari yitwaje itsinda rye ry'abaririmbyi n'abacuranzi rizwi nka "Boda Boda"

Aimable Twahirwa wamenyekanye mu gushyigikira abahanzi, ari kumwe n'umugore we bitabiriye iki gitaramo

Bamwe mu bahize abandi mu kwambara neza n'ibindi bahawe impano na Babo n'umubyeyi we

Umuhanzikazi Babo n'umubyeyi we batangaje ko bungutse byinshi mu gutegura iki gitaramo

Babo yashimye abamushyigikiye bose mu gitaramo cya mbere yabashije gutegura

Kidum yitaye cyane ku kuririmba indirimbo ze z'urukundo zamamaye mu bihe bitandukanye

Alyn Sano yaririmbye muri iki gitaramo nyinshi mu ndirimbo ze zamenyekanye mu myaka 6 ishize

Alyn Sano yanaririmbye indirimbo ya Whitney Houston, umuhanzikazi yakunze  bitewe n'ubuhanga bwe

Alyn Sano yitwaje bamwe mu basore b'intore ubwo yaririmbaga indirimbo ye 'Bohoka'

Ruti Joel yaririmbye indirimbo ze nka 'Cumba', 'Nyambo' n'izindi zakunzwe kuri Album ye ya mbere

Clement uri mu bagize 'Kesho Band', akaba n'umucuranzi wihariye wa Ruti Joel

Ruti Joel yunamiye inshuti ye y'igihe kirekire, Buravan aririmba indirimbo ye 'Low Key'

Ruti Joel yaririmbye indirimbo ya Meddy ndetse n'iya King James mu rwego rwo kubaha icyubahiro

Ruti Joel yabwiye abakundana gushimangira urukundo rwabo buri gihe











Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bahabwaga indabo mu rwego rwo kubafasha kwizihiza 'Saint Valentin'

Uyu mubyeyi yohererejwe impano n'umugabo we utari muri iki gitaramo mu gushimangira urukundo

Ange wayoboye iki gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin cyiswe 'Amore Valentine's Gala'

KANDA HANO UREBE: KIDUM YONGEYE GUSHIMANGIRA KO YUBAKIYE KU MUZIKI W'UBUNARARIBONYE


">



Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo "Amore Valentine's Gala" cyaririmmbyemo abarimo Kidum

AMAFOTO: Jean Nshimiyimana& Karenzi Rene- InyaRwanda.com

VIDEO: Director Melvin-Pro: InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND