Kigali

Itorero rya Yesu Kristo ry'Abatagatifujwe b'Iminsi y'Imperuka: Amateka, Imyemerere n’ukuri kuri "Magic Underwear"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/02/2025 15:58
0


Kari Keone wahoze ari umuyoboke wa Mormon, yagaragaje amabanga y’imyenda yera y'Itorero rya Yesu Kristo ry'Abatagatifujwe b'Iminsi y'Imperuka, ateza impaka ku mikoreshereze yayo.



Itorero rya Yesu Kristo ry'Abatagatifujwe b'Iminsi y'Imperuka ryashinzwe na Joseph Smith mu 1830 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ryatangiriye muri Leta ya New York mbere yo kwimukira i Salt Lake City, muri Utah, aho rifite icyicaro gikuru. 

Abayoboke baryo bemera Igitabo cya Mormon nk’inyandiko yera, bakemeza ko cyahishuriwe Smith n’umumarayika Moroni. Iri dini rifite abayoboke barenga miliyoni 16 ku isi yose, bakagira umuco wo kwigisha abandi ku myizerere yabo binyuze mu butumwa bw’abamisiyoneri.

Mu myemerere yabo, harimo kwambara umwambaro uzwi nka "temple garments", imyenda y’imbere ifatwa nk’iyera. Uyu mwambaro ubamo ibimenyetso byihariye, ukaba ugamije gufasha abayoboke kwibuka isezerano bagiranye n’Imana. 

Benshi mu bayoboke barawambara umunsi wose, uretse mu gihe cy’imyitozo ngororamubiri, kogoga, cyangwa imibonano mpuzabitsina. Gusa, bamwe bahoze muri iri dini bemeza ko iyi myenda itavamo, ndetse ikagirirwa icyubahiro gikomeye mu miryango y’abayemera.

Keone, wahoze ari umuyoboke wa Mormon, yagaragaje amakuru atigeze atangazwa cyane ku bijyanye n’iyi myenda. Abinyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), yavuze ko iyi myenda ifatwa nk’iyera ku buryo ababyeyi b’umugabo we bayitwitse nyuma y’uko yayikozeho ubwo yakoraga isuku. 

Uyu mugore, ubu ukora kuri OnlyFans, yavuze ko igihe yari umugore wa Mormon yasabwe kwambara iyi myenda buri gihe, n’iyo yaba ari kumwe n’umugabo we mu buriri.

Iyi mvugo ye yakuruye impaka nyinshi, kuko abayoboke b’iri dini bahakanye aya makuru, bavuga ko iyi myenda isanzwe ikurwamo mu bihe bimwe na bimwe, cyane cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina no mu gihe cyo koga. 

Keone yakomeje avuga ko igihe yari akiri umukirisitu wa Mormon, yakoze ku myenda y’imbere ya sebukwe ubwo yakoraga isuku, maze nyirabukwe ayitwika mu busitani nyuma yo gukuramo ibimenyetso byayo.

Bamwe banenze iyi myenda, bavuga ko itari ifite ubushobozi budasanzwe, ahubwo ko ifite ingaruka mbi ku buzima bw’abayambara. Hari abavuga ko ibatera uduheri, izindi ndwara zifata imyanya ndangagitsina, ndetse no kugira ibibazo mu gihe cyo gutwita cyangwa konsa. 

Ku rundi ruhande, abayoboke ba Mormon basabye ko iyi myenda yubahirizwa, bavuga ko atari "magic underwear" nk'uko bayita, ahubwo ari umwambaro ufite agaciro gakomeye mu myemerere yabo.

New York post ivuga ko Jim Harman, umwe mu bayoboke b’iri dini, yavuze ko iyi myenda ifite agaciro gakomeye mu myemerere yabo, ndetse ko atari ibintu byo kwitesha agaciro nk’uko bamwe babivuga. Nyamara, ibitekerezo byatanzwe ku butumwa bwa Keone byagaragaje ko hari abatunguwe n’iyi nkuru, abandi bagatangazwa n’uko hari abayoboke bemera kwambara iyi myenda itavamo.

Ibitekerezo bitandukanye byakomeje kugaragaza uko abantu batandukanye basobanura iyi myemerere. Bamwe babona ko ari umuco w’idini, abandi bakabyita ukwemera kudasanzwe. Nubwo iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi, igaragaje uko imyemerere y’abantu itandukanye, bamwe bagakomera ku myizerere yabo mu gihe abandi bayibona nk’ikintu gitangaje.


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND