RURA
Kigali

Zari Hassan yashishikarije igitsinagore gutanga impano ku munsi w'abakundana

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:13/02/2025 9:37
0


Zari Hassan yasabye abagire n'abakobwa gutanga impano ku munsi w'abakundana, abasaba kudategereza gehabwa gusa



Umunyamideri akaba n'umugore uzwi cyane muri Africa, Zari Hassan arasaba abagore kuzagiramo umuhate wo gutanga impano ku bagabo cyangwa abakunzi babo mu gihe cy'umunsi w'Abakundana uzaba tariki 14 Gashyantare 2025. 

Kuva mu minsi mike ishize abantu benshi bari gutegura uburyo bwiza bwo kwizihiza uyu munsi, ari na bwo abagabo benshi basanzwe bagenda bashaka uburyo bwo guha abakunzi babo impano no kubategurira ibintu byose bakeka ko biri butangaze abakunzi babo.

Zari we ashimangira ko igihe kigeze kugira ngo abagore nabo batangire gutekereza ku guha impano abagabo babo, kuko usanga buri gihe abagabo ari bo bonyine bagenda baha abakunzi babo impano bakagerageza n'ubundi buryo bwo kubashimisha, ariko ntabwo ari ikintu cy'agaciro cyo kuba ari ibintu bihora biba ku ruhande rumwe gusa dore ko ahenshi babifashe nk'umuco ko abagabo ari bo batanga, abagore bagahabwa.

Muri iyi myaka myinshi, abakobwa benshi bakunze kugira inyota y'ibyo bazahabwa n'abagabo cyangwa abakunzi babo kuri uwo munsi, ariko Zari aributsa ko buri wese akwiye kwibaza ikibazo cy'icyo azaha umukunzi cyangwa umugabo we aho kugira ngo abakobwa bibaze icyo bazahabwa. 

Yagize ati: "Ikintu kimwe nabwira igitsina gore, uyu minsi wabakundanye ntago ari guhabwa n'abagabo bacu gusa. Dukwiye natwe kubaha, ni uburyo bubiri(gutanga no guhabwa). Igihe cyose tuba dutekereza, Agiye kumpa iki? Ariko ubundi ikibazo ni Ugiye kumuha iki?"

Uyu mugore wamenyekanye cyane igihe yakundanaga n'umuhanzi Diamond platinumz wo muri Tanzania, banafitanye abana babiri, arabwira abenshi biyumvisha ko abagabo ari bo bagomba gutanga impano ko atari byo. 

Bikunze kumenyerwa ko ahenshi ku isi umuco w'abantu uba ubagenga, kandi ahenshi bakunze kuvuga ko umugabo ari we utera iya mbere cyane cyane nko mu gihugu cy'u Rwanda kuva cyera hamenyerewe ko igitsina gabo kibanza imbere mu gutanga gusa Zari we arabashishikariza na bo gutanga. 

Zari Hassan yitandukanyije n'abagore/abakobwa bakunda kwakira impano, abashishikariza nabo kujya batanga impano k'umunsi w'Abakundana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND