RURA
Kigali

Ntuzigere utereta umukobwa ufite iyi myitwarire

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:10/03/2025 8:28
0


Kubona umukobwa mwiza, ugukunda kandi ufite imico myiza bishobora kuba bigoranye. Ariko mbere yo gutekereza byinshi banza umenye ngo nshaka umukunzi witwara gute? Umeze gute? Numara kumenya umukunzi ukeneye, ugomba no kwibuka ko hari abakobwa baza batagenzwa n’urukundo, batari beza kuri wowe na gato. Ugomba kwitonda rero.



Mu rukundo, hari abaza bagushakaho amafaranga, abashaka kugukoresha mu nyunguzabo bwite, cyangwa se hari ibindi bakwitezeho nyamara bakubeshya urukundo. Niyo mpamvu rero mbere yo gutereta umukobwa hari ibyo ugomba kugenderaho kugira ngo bitazarangira wisanze uri kumwe n’umuntu mutazashobokana.

Dore ubwoko bw’abakobwa ugomba kwirinda kujya mu rukundo nabo nk’uko tubikesha ikinyamakuru Times of India:

 

Umukukobwa unenga buri kintu cyose:Niba ushaka umukunzi muzamarana igihe kirekire, ugomba gushaka wa mukobwa wihangana, utanenga buri kintu cyose, udahora ureba ibitagenda gusa. Abakobwa nk’aba n’iyo ugerageje kubatungura cyangwa kubakorera ikintu cyiza, baba babona nta kidasanzwe wakoze, baba ari indashima ndetse bahora bakugereranya n’abandi, bumva ko udahagije. Ni byiza rero kumenya ko abakobwa bameze uku ubirinda.

Ugomba kandi kwirinda abakobwa bakunda amafaranga cyane: Aba ni ba bandi bakunze kwita “abakuzi b’ibyinyo”. Urukundo si ubucuruzi, umukunzi wawe ntabwo agomba kuza mu buzima bwawe agukurikiyeho amafaranga, ibyo biba bigaragaza ko n’igihe ayo mafaranga waba itakiyafite azahita akwanga. Wa mukobwa uhora ukwaka amafaranga ya buri kintu agiye gukora, ugomba kumwirinda ahubwo ugashaka ugukundira uwo uriwe adakunze ibyo ufite.

Ikindi kandi, umukobwa utaguha umwanya wo gukora ibindi bintu no kuba uri wenyine:Usanga buri kanya ashaka ko muhorana, mohora muvugana. Umukobwa umeze uku usanga aguhamagara utamwitaba akakwandikira ubutumwa bwinshi cyane, akaguhamagara kenshi, ugasanga yarakaye, akanga no kumva impamvu zabiguteye. Ibi rero ntaho bitandukaniye no gukundana n’umwana, wowe ugomba gushaka umukobwa uha agaciro akazi kawe ndetse n’izindi gahunda zawe, mbese akamenya ko ugira ibindi bintu byo gukora bitari uguhorana nawe.

Umukobwa wita ku nyungu ze gusa nawe ugomba kumwirinda: Usanga ahora akubwira ibyo akenyeye ko umukorera, akugisha inama, mbese ahora akeneye ko umwumva ndetse ukanamufasha, nyamara wowe ataguha umwanya wo kukumva ndetse akaba nta n’ubufasha yaguha. Ibintu abasore benshi bishyizemo ko nta mugabo usaba ubufasha si byo, urukundo mwese mugomba kurugiriramo ibyishimo kandi mukarwungukiramo, si abakobwa gusa rwagenewe. Umukobwa utaguha agaciro rero ugomba kumwirinda.

Ikindi kintu abasore bakunze kwirengagiza ni uko batagomba kwizera umukobwa utagira inshuti. Buri muntu wese agomba kugira inshuti,umukobwa rero uri wenyine, wigunze adafite inshuti cyane cyane iz’abakobwa bagenzi be, bigaragaza ko hari ikitagenda mu buzima bwe. Ashobora kuba atabana neza n’abandi cyangwa hari ibindi bidasobanutse kuri we, niba rero ushaka gutereta umukobwa umeze uko ugomba kubyitondera cyane.

Byongeye kandi umukobwa ukunda kuguhisha utuntu tw’utubanga ugomba kumwirinda: Mu rukundo ni byiza kwizerana no kubwizanya ukuri. Kugira umukunzi ukubeshya cyangwa aguhisha ibintu byinshi bishobora kugaragaza ko atakwizera cyangwa hari ibindi ari gupanga wowe utazi. Bishobora no kugaragaza ko ashobora kuba atagukunda, ahubwo ari kugukoresha mu nyungu ze bwite ariyo mpamvu atakubwiza ukuri.

Ikindi ni uko umukobwa usuzugura ugomba kumwirinda. Umukunzi mwiza ni uha abandi agaciro, akubaha kandi akakubahisha, wa wundi rero usuzugura usibye no kugusebya azakubabaza. Ikindi kandi ni uko ugomba kwirinda kujya mu rukundo n'umukobwa w'umusinzi, wa wundi uhora mu kabari yasohotse n'inshuti ze. Usanga abakobwa bameze uku bataba bashobora no kwita ku nshingano z'umuryango bityo uramutse ubagize abagore bakaba batabasha kwita ku rugo.

Hari abakobwa benshi, beza kandi badasanzwe, bafite imoco n’ingeso byiza, b’abahanga, bagira urukundo, ukwihangana n’ubugwaneza. Ikintu ukeneye kwitaho ni ukuba umusore mwiza ukwiriye urukundo rwabo.

 

Aba bakobwa bifuza abasore bicisha bugufi, bafite amahame bagenderaho, n'intego zikomeye mu buzima, kandi bashobora kuba abayobozi mu miryango yabo. Nk’uko rero ukora ibishoboka byose ngo ube umusore mwiza, ufite byose umukobwa yakwifuzaho, nawe ntugomba kwisondeka.

Ugomba gushaka wa mukobwa wujuje ibyo ukeneye, ntuzigere utereta umukobwa ukora ibyo twavuze haruguru, niba ukeneye urukundo rwiza kandi ruzaramba.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND