RURA
Kigali

Byinshi ku ndwara y’urukundo "Obsessive Love Disorder" ibuza amahwemo uyirwaye

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:11/03/2025 17:06
0


Obsessive Love Disorder ni indwara irangwa no gukunda umuntu mu buryo bukabije, bigatuma umurwayi amugenzura bikabije kandi akamwiharira.



Mu buzima bw’abantu, urukundo ni kimwe mu by’ibanze bigira uruhare mu itunganywa ry’imibanire. Ariko kandi, hari igihe urukundo rugenda rukarenga imbibi rukaba ikibazo gikomeye ku buzima bw’umuntu, bigatuma atakaza amahwemo n’umudendezo. 

Ibi ni byo bita Obsessive Love Disorder (OLD), indwara irangwa no gukunda umuntu mu buryo bukabije, ku buryo umukunzi ahinduka nk’ikibazo cy’ubuzima bwose.

Obsessive Love Disorder ni imyitwarire irangwa no kwiyumvamo umuntu mu buryo bukabije, bikagera aho umukunzi ahinduka nk’igikoresho cye bwite, akamugenzura no kumukurikirana cyane. 

Nubwo iyi ndwara itarashyirwa mu rwego rw’indwara zemewe mu buvuzi bwa siyansi, i.bimenyetso byayo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibanire no ku buzima bw’umurwayi.

-Hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza umuntu urwaye OLD, birimo:

-Kubura amahoro iyo umukunzi atari hafi, bikamuviramo kugira umunabi n’agahinda.

-Guhora amutekerezaho igihe cyose, bikabangamira imirimo isanzwe.

-Gukeka ko umukunzi ari kumuca inyuma uko agiye hose, ndetse no kumugenzura bikabije.

-Kugira irari rikabije ku muntu umwe gusa, bigatuma atabasha gukunda abandi.

-Kugira ishyari rikabije ku bandi babana n’uwo mukunzi.

-Kwihambiraho uwo muntu ku buryo bwo kumuhamagara no kumwandikira ubutumwa inshuro nyinshi.

-Kugenzura ibikorwa bye byose, nk’aho yagiye, abo bari kumwe, n’ibyo arimo gukora.

-Kumva udashobora kubaho utari kumwe na we, bikakurangaza mu kazi n’ibindi bikorwa bya buri munsi.

Indwara ya Obsessive Love Disorder ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo:

Inkomoko yo mu bwana (Trauma): Kuba warahuye n’ibikomere mu bwana cyangwa warakuriye mu muryango utari utekanye bishobora gutera iyi myitwarire.

Kutigirira icyizere (Low Self-Esteem): Kuba ufite icyizere gike mu buzima bwawe bishobora gutuma wumva ko udashobora kubaho utari kumwe n’uwo muntu.

Indwara zo mu mutwe: Indwara nk’iyifata ku bintu cyane (Obsessive-Compulsive Disorder), kwikanga cyane (Anxiety), cyangwa guhindagurika kw’imyitwarire (Bipolar Disorder) bishobora gutera iyi ndwara.

Indwara ya Obsessive Love Disorder ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umurwayi no ku mubano we n’abakunzi cyangwa inshuti. Imwe mu ngaruka ikomeye ni uko ishobora guteza amakimbirane, gushwana, cyangwa gutandukana kubera kugenzura no guhoza umuntu ku nkeke. 

Hari n’abashobora kugwa mu guhohotera abo bakunda bitewe no kudashobora kugenzura amarangamutima yabo.

Kugira ngo umurwayi w’iyi ndwara abashe kugira amahoro n’umutuzo, hakenewe ubufasha bw’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, harimo:

Kuvurwa hifashishijwe imiti: Abaganga bashobora gutanga imiti igabanya kwikanga, kwiheba cyangwa ihindura imitekerereze.

Kuganira n’inzobere mu by’ihungabana: Kubwira abajyanama b’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe bishobora gufasha umurwayi kumenya icyateye ibibazo bye no gushaka ibisubizo birambye.

Guhindura imyitwarire (Cognitive Behavioral Therapy - CBT): Uburyo bwo guhindura imitekerereze n’imyitwarire bishobora gufasha kwigobotora guhora utekereza ku muntu umwe.

Indwara y’urukundo rurengeje (Obsessive Love Disorder) ni ikibazo gikomeye gishobora guhungabanya imibereho y’umuntu n’imibanire ye n’abandi. 

Abantu bagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara bagirwa inama yo kugisha inama inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo babashe gusubira mu murongo mwiza w’ubuzima.

Icy’ingenzi ni ukwibuka ko urukundo rwubaka rutagomba kugera ku rwego rwo guteza umutekano mucye cyangwa kwangiza imibereho y’umuntu. Kwiyakira no gushaka ubufasha ni intambwe ikomeye yo gusubira mu buzima busanzwe.


Inkomoko: Medical News Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND