Kigali

Ntitwagira Igihugu giteze amaboko kugira ngo kibone imfashanyo - Minisitiri Prudence Sebahizi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/02/2025 18:31
0


Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi yasabye Abanyarwanda kwigira binyuze mu misoro aho gushingira ku nkunga, agaragaza ko iterambere rirambye rishingiye ku kwihaza.



Mu rwego rwo gukomeza kwigira no kwihaza mu bukungu, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi yashimangiye ko u Rwanda rudakwiye gushingira ku mfashanyo z'amahanga, ahubwo rugomba kwiyubakira ubushobozi bwarwo.

Yagize ati: "Ntitwagira Igihugu giteze amaboko kugira ngo kibone imfashanyo. Tugomba kugira igihugu cyitunze, kuko ya mafaranga ajya mu isanduku ya Leta, arongera akagaruka agafasha wa muturage."

Iyi mvugo igaragaza icyerekezo cya Guverinoma y'u Rwanda cyo kongera ubushobozi bw'imbere mu gihugu binyuze mu misoro, hagamijwe guteza imbere ibikorwa remezo, uburezi, ubuvuzi, n'ibindi by'ingenzi ku baturage.

Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko izamurwa ry'imisoro ari ngombwa kugira ngo igihugu kibashe kwigira no kwihaza mu bukungu, aho gushingira ku nkunga z'amahanga zishobora kudahoraho. Yongeyeho ko abaturage bakwiye gusobanukirwa ko imisoro bishyura igaruka mu bikorwa bibafitiye akamaro, bityo bakitabira kuyishyura nta nkomyi

Prudence Sebahizi yagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda muri Kanama 2024, akaba afite uburambe bw'imyaka irenga 20 mu by'ubucuruzi mpuzamahanga n'ubukungu. Yabaye Umujyanama Mukuru mu by'Ikoranabuhanga muri AfCFTA ndetse yanagize uruhare mu biganiro by'Isoko Rusange rya Afurika y'Iburasirazuba (EAC).

Mu bihe bitandukanye, Sebahizi yakoze imirimo mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera. Ari mu bari mu biganiro byaharuye inzira yo kwinjira k’u Rwanda mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu 2006. Yanatanze ubujyanama kuri Guverinoma y’u Rwanda ku kwihuza kwarwo n’Akarere.

Iyi politiki yo kongera imisoro igamije gukomeza guteza imbere igihugu no kugabanya icyuho cy'inkunga z'amahanga, bityo u Rwanda rukaba rwakwihaza mu bukungu no mu iterambere rirambye.


Minisitiri Prudence Sebahizi yashimangiye ko u Rwanda rudakwiye gushingira ku mfashanyo z'amahanga


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND