Kigali

Hashyizwe umucyo ku misoro mishya izongera miliyari 250 Frw ku yari isanzwe ikusanwa mu 2029

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/02/2025 15:09
0


Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye, nyuma y'uko ifashe icyemezo cyo kuvugurura ibijyanye no kwishyura imisoro itangwa mu gihugu, bizakorwa mu byiciro bitatu birimo kongera imisoro yari isanzwe, gushyiraho umusoro mushya no gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa bitari bisanzwe biwutanga.



Ibi ni bimwe mu byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, iyobowe na Perezida Kagame.

Icyiciro cya mbere kigizwe no kongera umusoro. Ibi bivuze ko ibi bicuruzwa birebwa n’iri zamuka, ari ibyari bisanzwe bitanga umusoro, ariko ukaba ugiye kwiyongera. Ibyo birimo inzoga n’itabi.

Ikindi cyiciro ni icy’ibicuruzwa bitari bisanzwe byishyura umusoro ku nyongeragaciro, bitewe n’uko Leta yifuzaga ko byiyongera, bikarushaho gukoreshwa n’abaturage benshi. Ibyo birimo nka telefoni ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho umusoro mushya utari usanzweho, wahawe izina rya ‘Digital Services Tax.’ Uyu ni umusoro uzajya ukatwa kuri serivisi z’ikoranabuhanga, zikomoka hanze y’igihugu. Urugero ni nk’abishyura Netflix, Amazon n’izindi serivisi ziri muri icyo cyiciro

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, cyitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, uw’Ubucuruzi n’Inganda ndetse na Komiseri w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA ndetse n’abahagarariye Urwego rw’Abikorera, PSF, hasobanuwe impamvu y’izi mpinduka.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuvugurura politiki y’imisoro bigamije gufasha Igihugu mu rugendo rw’iterambere.

Ati: “Kugira ngo Igihugu gitere imbere hari imisoro iba igomba gukusanywa. Ubundi ibihugu ku Isi biba mu byiciro bine, hari ibifite ubushobozi buri hasi biba bigomba kubona imisoro nibura 16% by’ubukungu.”

Minisitiri Murangwa avuga ko hari n’ibihugu usanga bifite ubushobozi bwisumbuyeho ariko budahanitse, biba bigomba gukusanya nibura 19% by’imisoro mu gihe ibifite ubukungu buciriritse ari 23% naho ibyateye imbere bigakusanya 38%.

Ati: “Kugira ngo u Rwanda tuzamuke tugere ku gihugu gifite ubukungu buciriritse bigomba kujyana n’imisoro dushobora gukusanya kugira ngo habeho ishoramari ariko tunatange na serivisi zijyanye n’urwo rwego rw’iterambere twifuza.”

Minisitiri Murangwa asobanura impamvu zo kuvugurura politiki y’imisoro, yagize ati: “Impamvu twafashe iyi gahunda yo kongeza imisoro, ni isanzwe ijyanye no gukusanya ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda dufite ya NST2. Tumaze amezi hafi umunani tubitegura kubera ko iyo tumaze kumenya ibyo dushaka kugeraho biba ari ngombwa ko tunateganya gushaka uburyo bwo kubishyira mu bikorwa.”

Yavuze ko bakoze isuzuma basanga kugira ngo ibiteganyijwe kugerwaho bikorwe hari ahashobora kongerwa imisoro cyangwa ibintu bishya bishobora gusoreshwa kugira ngo ubwo bushobozi buboneke.

Ati: “Twararebye turasuzuma neza ubushobozi dufite tureba aho twanoza kurushaho kugira ngo imisoro tubona yiyongere kandi nta musoro twongeje. Ikindi ni ukureba imisoro twazana cyangwa twashyiraho mu gihe cya vuba n’indi misoro tuzagenda dushyiraho mu myaka ikurikira.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko ibigiye gutangira gusoreshwa vuba, harimo amavuta cyangwa ibindi byongera ubwiza. Ati: “Ntabwo yasoreshwaga ariko ubu turashyiraho 15%, by’agaciro k’ayo mavuta ariko tuvuga ko amavuta ajyanye n’imiti, yandikwa na muganga ntabwo azajya asoreshwa.”

Minisitiri Murangwa yanavuze ko undi musoro abantu bazajya bishyura ari uko abafite imodoka bazajya bazisorera buri mwaka.

Ati: “Buri mwaka, buri muntu wese ufite ikinyabiziga hari amafaranga azajya atanga, aringaniye. Urugero ufite imodoka isanzwe azajya yishyura ibihumbi 50 Frw ku mwaka, hanyuma abafite imodoka zisumbuyeho, hari azagenda yiyongeraho ariko ntabwo ari menshi. Ayo mafaranga azadufasha gusana no kubaka imihanda.”

Yakomeje avuga ko imodoka zikoresha amashanyarazi zitajyaga zisoreshwa ariko muri politiki y’imisoro ivuguruye, mu 2029 zizatangira gusora.

Ati: “Imodoka zikoresha umuriro zirasonewe kugeza mu 2029. Turibaza ko ikoranabuhanga rijyanye n’izi modoka rizaba ryarakuze, ibiciro byaramanutse. Icyo gihe tuzashyiraho umusoro wa TVA kuri izo modoka.”

Yasobanuye ko ku bijyanye n’inzoga, imisoro ireba inzoga zose zaba izizwi nka ‘Bierre’ cyangwa ‘Liquors’. Ati “Imisoro irareba inzoga kubera ko mu myaka ishize twashyizeho umusoro tuwuvanye kuri 60% tugeza kuri 65% ariko izindi nka vin ziri kuri 70%.”

Umusoro ku itabi wavanwe ku 130 Frw ugera kuri 230 Frw ku ipaki y'itabi mu gihe itabi rigurishwa ukwaryo riziyongeraho 36%.

Minisitiri Murangwa abigarukaho yagize ati: “Itabi uko twarisoreshaga, twarisoreshaga mu buryo bubiri, buri paki y’itabi twayishyuzaga amafaranga 130Frw, ubu tuzamuyeho amafaranga 100Frw hanyuma tukongeraho undi musoro ujyanye n’agaciro k’itabi.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko kuvugurura imisoro bitazagira ingaruka mbi ku biciro ku masoko.

Ati: “Ubundi iyo umusoro wagiyeho ntabwo ari ngombwa ko uhita ugira ingaruka ku biciro. Umusoro wonyine uzagira ingaruka ku biciro ni TVA kuko umusoro ku nyongeragaciro ubundi wishyurwa n’umuguzi wa nyuma, ni ukuvuga ngo bishobora kuba ngombwa ko rwiyemezamirimo ashobora guhita awongera ku giciro, bibaye bitari biriho.”

Minisitiri Sebahizi yavuze ko hari nk’ibicuruzwa bisanzwe bigurwa n’abafite amikoro ku buryo kubizamurira umusoro usanga bitagira ingaruka ku bafite amikoro make.

Ati: “Hari n’imisoro yashyizwe ku bicuruzwa bigurwa na wa muntu wishoboye. Tuvuge nk’ibyongera ubwiza, amavuta yanditswe na muganga ntabwo arebwa n’iyi misoro ariko ushaka kugura amavuta yo kongera ubwiza azishyura imisoro. Icyo gihe ibiciro bizazamuka ariko ntabwo bizabangamira imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.”

Minisitiri Sebahizi yavuze ko gushyiraho imisoro mishya cyangwa kuzamura iyari isanzweho biba bigamije kwishakamo ubushobozi nk’igihugu. Ati: “Uko twagira kose ntabwo twagira Igihugu giteze amaboko kugira ngo kibone imfashanyo. Tugomba kugira igihugu cyitunze, kuko ya mafaranga ajya mu isanduku ya Leta, arongera akagaruka agafasha wa muturage.”

Minisitiri Murangwa yaburiye abacuruzi bashobora kuzamura ibiciro bitwaje politiki y’imisoro ivuguruye, ati: “Twese turi mu Gihugu. Icyo twasaba abacuruzi ni uko bashyira mu gaciro, aho bitari ngombwa ntibazamure ibiciro. Hari aho tugenzura, ntabwo tuzabirekera abacuruzi gukora ibyo bashatse, tuzafatanya na bo.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abikorera, PSF, Stephen Ruzibiza, yavuze ko mu gushyiraho politiki y’imisoro ivuguruye, abikorera baganiriye na Leta, hakarebwa ku kuba niba imisoro itazagira ingaruka ku bucuruzi cyangwa ibyo bakora.

Ati: “Ikindi nk’uko mwabibonye, imisoro myinshi ntabwo ihita ishyirwaho muri iki gihe. Bagiye bayiha imyaka runaka izagenda ijyaho cyane cyane ku bikoresho bikoreshwa mu nganda.”

Hatangajwe ko kandi mu gihe iyi misoro yaba yubahirijwe, mu myaka itanu iri imbere, ku misoro u Rwanda rukusanya hazaba hiyongereyeho miliyari 250 Frw.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko kuvugurura politiki y'imisoro bigamije gufasha igihugu mu rugendo rw'iterambere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND