Kigali

U Burundi na Congo mu bihugu bya Afurika byamunzwe na ruswa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/02/2025 17:53
0


Kugeza ubu ibihugu byinshi byo muri Afurika bikomeje kwibasirwa cyane na ruswa, ibigira ingaruka ku mibereho y’abaturage muri rusange ndetse bikabangamira iterambere ry’ubukungu by’umwihariko.



Raporo ya Transparency International yo mu 2024 yagaragaje ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari yo ifite amanota make cyane mu bijyanye n’imyumvire kuri ruswa, aho yagize impuzandengo ya 33 kuri 100. Muri iyi raporo, 90% by’ibihugu bya Afurika byabonye amanota ari munsi ya 50, ibigaragaza ko ruswa igihangayikishije uyu mugabane.

Ibihugu nka Sudani y’Epfo (8/100), Somalia (9/100), Eritrea (13/100), Sudani (15/100), na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (20/100) biri mu bifite ikibazo gikomeye cyane cya ruswa.

Iyi raporo ishingira ku makuru akomoka mu nzego 13 zitandukanye zirimo Banki y’Isi, Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum), ndetse n’ibigo byigenga bikora ubushakashatsi ku mutekano w’ishoramari. Igipimo cy’iki cyegeranyo kiri hagati ya 0 (ruswa ikabije) na 100 (nta ruswa).

Impamvu nyamukuru zitera ruswa kuri uyu mugabane zirimo imiyoborere idahwitse, kutagira uburyo bukomeye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa rubanda, n’ihungabana rya politiki rituma abayobozi bihisha inyuma y’imyanya bafite kugira ngo bigwizeho umutungo wa Leta.

Urugero ni nka Somalia, aho amakimbirane n’ubuyobozi butita ku baturage byatumye ruswa ikomeza gufata intera ndende, bikagira ingaruka mbi ku bukungu n’ubutabera. Mu gihugu nka Sudani y’Epfo, ruswa iri mu byasubije inyuma ubukungu bw’iki gihugu kimaze igihe gito kivutse, kuko umutungo ugenewe guteza imbere abaturage wiharirwa n’abayobozi.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, abasesenguzi bemeza ko bisaba impinduka zifatika mu miyoborere, gushyiraho amategeko akakaye ahana abarya ruswa, no gushimangira uburenganzira bw’abaturage bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’igihugu cyabo.

Hashingiwe kuri raporo nshya, dore ibihugu 10 byo muri Afurika byamunzwe cyane na ruswa mu 2024:

Rank

Global rank

Country

Score

1

180

South Sudan

8

2

179

Somalia

9

3

173

Libya

13

4

173

Eritrea

13

5

173

Equatorial Guinea

13

6

170

Sudan

15

7

165

Burundi

17

8

163

DRC

20

9

158

Zimbabwe

21

10

158

Guinea Bissau

21

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND