Kugeza ubu ibihugu byinshi byo muri Afurika bikomeje kwibasirwa cyane na ruswa, ibigira ingaruka ku mibereho y’abaturage muri rusange ndetse bikabangamira iterambere ry’ubukungu by’umwihariko.
Raporo ya Transparency
International yo mu 2024 yagaragaje ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara
ari yo ifite amanota make cyane mu bijyanye n’imyumvire kuri ruswa, aho yagize
impuzandengo ya 33 kuri 100. Muri iyi raporo, 90% by’ibihugu bya Afurika byabonye
amanota ari munsi ya 50, ibigaragaza ko ruswa igihangayikishije uyu mugabane.
Ibihugu nka Sudani y’Epfo (8/100), Somalia (9/100), Eritrea (13/100), Sudani (15/100),
na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (20/100) biri mu bifite ikibazo
gikomeye cyane cya ruswa.
Iyi raporo ishingira ku makuru akomoka mu nzego 13 zitandukanye zirimo Banki y’Isi, Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum), ndetse n’ibigo byigenga bikora ubushakashatsi ku mutekano w’ishoramari. Igipimo cy’iki cyegeranyo kiri hagati ya 0 (ruswa ikabije) na 100 (nta ruswa).
Impamvu nyamukuru zitera
ruswa kuri uyu mugabane zirimo imiyoborere idahwitse, kutagira uburyo bukomeye bwo
gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa rubanda, n’ihungabana rya politiki
rituma abayobozi bihisha inyuma y’imyanya bafite kugira ngo bigwizeho umutungo
wa Leta.
Urugero ni nka Somalia,
aho amakimbirane n’ubuyobozi butita ku baturage byatumye ruswa ikomeza gufata
intera ndende, bikagira ingaruka mbi ku bukungu n’ubutabera. Mu gihugu nka
Sudani y’Epfo, ruswa iri mu byasubije inyuma ubukungu bw’iki gihugu kimaze igihe gito kivutse,
kuko umutungo ugenewe guteza imbere abaturage wiharirwa n’abayobozi.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, abasesenguzi bemeza ko bisaba impinduka zifatika mu miyoborere, gushyiraho amategeko akakaye ahana abarya ruswa, no gushimangira uburenganzira bw’abaturage bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’igihugu cyabo.
Hashingiwe kuri raporo
nshya, dore ibihugu 10 byo muri Afurika byamunzwe cyane na ruswa mu 2024:
Rank |
Global rank |
Country |
Score |
1 |
180 |
South Sudan |
8 |
2 |
179 |
Somalia |
9 |
3 |
173 |
Libya |
13 |
4 |
173 |
Eritrea |
13 |
5 |
173 |
Equatorial Guinea |
13 |
6 |
170 |
Sudan |
15 |
7 |
165 |
Burundi |
17 |
8 |
163 |
DRC |
20 |
9 |
158 |
Zimbabwe |
21 |
10 |
158 |
Guinea Bissau |
21 |
TANGA IGITECYEREZO