Kigali

Aziz wari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports yitabye Imana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/02/2025 11:43
0


Umufana ukomeye wa Kiyovu Sports n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Harerimana Abdul Aziz ‘Nzinzi’ yitabye Imana azize uburwayi.



Amakuru y'urupfu rwe yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2025. Uyu mufana wajyaga akunda kugaragara kuri Stade yisize amarange y'amabara y'Urucaca yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yari amaze iminsi arwariyemo.

Usibye kuba yafanaga Kiyovu Sports ariko yafanaga n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi dore ko yari mu bashyushyarugamba bayo.

Harerimana Abdul Aziz ‘Nzinzi’ yitabye Imana mu gihe ikipe y'Urucaca yari yarihebeye dore ko kugeza kuri ubu iri kumwanya wa ku rutonde rwa shampiyona.

Aziz yitabye Imana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abel nsabimana 2 hours ago
    Ndikumva mwafasha abasigaye kuko yari legend y'igihugu kbx😭😭😭😭



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND