Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashwe n’inshuti ye ubwo yageragezaga kumwemeza ko arenze ndetse ko yabasha gukwepa isasu ari byo byaje kumuviramo urupfu.
Nk'uko bigaragara muri raporo yatanzwe, ibi byatangiye ubwo umugabo witwa Ashton Jonathan Mann w'imyaka 23, yasangiraga urumogi n’incuti ye (nyakwigendera) mu gikoni baganira kubijyanye n’imbunda no kurasa, hanyuma baje gukomereza ikiganiro cyabo mu igaraje.
Mann n'incuti ye bari bafite imbunda ebyiri, nyakwigendera utatangajwe izina yiyemeraga kuri mugenzi we avuga ko “ashobora guhunga isasu ntirimufate. Yaje gusaba Mann ko yamurasa maze nawe akamwereka ubuhanga bwe, Mann yakuruye imbarutso mu gihe mugenzi we yageragezaga gusimbuka ari nako ahunga, agamije kumwemeza ko bidashoboka ko yafatwa n’isasu kuko arirusha umuvuduko.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Torizone ivuga ko Mann yavuze ko ibi babikoze inshuro zigera kuri esheshatu isasu ritarafata incuti ye kandi bumvaga babyishimiye, nyamara inshuro ya nyuma yaje kuba iy’agahinda ubwo yakururaga imbarutso, maze isasu rigafata mugenzi we mu gituza.
Mann yahise yihutira hamagara 911 maze atabariza inshuti ye, abayobozi bihutiye kugera mu rugo i Kearns muri Utah ari naho byabereye, basanze uwarashwe ntacyo bimubwiye maze bamwihutana ku bitaro byari hafi aho kugira ngo yitabweho n’abaganga, nyuma gato yo kumugeza ku bitaro nibwo batangaje ko yapfuye.
Abashinzwe iperereza bahise batangira gukurikirana iki kirego aho bagiye gusaka mu rugo rwa nyakwigenders bakahasanga imbunda ebyiri, ibinyamakuru, amasasu ndetse n’ibiyobyabwenge bifitanye isano n’urumogi".
Nyima Mann yaje gutabwa muri yombi mu masaha ya saa yine za mu gitondo, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi hamwe n’ibyaha byo gukoresha no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
TANGA IGITECYEREZO