Dodoma Jiji FC, imwe mu makipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania (NBC Premier League), yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hafi ya Nangurukuru, mu gihe yari mu rugendo yerekeza i Somanga, mu Ntara ya Lindi.
Ikipe yari ivuye mu mujyi wa Ruangwa aho ejo hashize yakinaga na Namungo
FC. Mu buryo butunguranye, imodoka yatwaraga abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe
yagize impanuka, ariko amahirwe ni uko nta muntu wagize ibikomere bikomeye.
Amakuru y’ibanze aturuka ku batangabuhamya avuga ko hari bamwe bagize
ibikomere byoroheje, ariko nta muntu uburwayi bwe bwari bukomeye. Abayobozi
b’iyi kipe batangaje ko bagiye gutanga ibisobanuro birambuye ku cyateye iyo
mpanuka no ku mibereho y’abakinnyi.
Iyi mpanuka ije mu gihe Dodoma Jiji FC iri kugerageza kwitwara neza muri shampiyona, aho ikomeje guhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere.
Abakunzi
b’iyi kipe ndetse n’abakurikiranira hafi ruhago muri Tanzania bakomeje
kwifuriza abakinnyi ubuzima bwiza no gukomeza urugendo rwabo rwa shampiyona nta
nkomyi.
Ikipe ya Dodoma Jiji yo muri Tanzania yakoze impanuika ariko Imana ikinga ukuboko
TANGA IGITECYEREZO