Icyemezo cyo kugurisha Isiraheli izi ntwaro cyafashwe nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu.
Izo ntwaro zirimo ibisasu bya misile n’ibindi bikoresho bya gisirikare bigamije kongerera ubushobozi igisirikare cya Isiraheli.
Iri tangazo rije mu gihe hari agahenge hagati ya Isiraheli na Hamas, nyuma y’uko impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano. Abasesenguzi bavuga ko iyi ntambwe ishobora kongera umwuka mubi mu karere, cyane ko hari impungenge ku mibereho y’abaturage ba Gaza.
Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, hari bamwe mu badepite bagaragaje impungenge kuri iri gurisha ry’intwaro, bavuga ko ryirengagije ububasha bwabo mu kugenzura ibikorwa bya gisirikare. Depite Gregory Meeks wo mu ishyaka ry’Abademokarate yavuze ati: "Iki cyemezo cyafashwe nta kugisha inama Inteko Ishinga Amategeko, bigaragara nk’ukutubaha inshingano zayo", nk'uko byatangajwe na New York Times.
Iri gurisha ry’intwaro rije rikurikira andi masezerano ya miliyari 20$ yemejwe muri Kanama 2024, aho Amerika yemeye kugurisha Isiraheli indege z’intambara n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Ibi bigaragaza ubufatanye bukomeye hagati y’ibi bihugu mu bijyanye n’igisirikare n’umutekano.
Nubwo Perezida Trump akomeje kuyishyigikira, hari impungenge ko iri gurisha ry’intwaro rishobora gutuma umutekano w’akarere urushaho guhungabana, cyane ko Isiraheli ishinjwa ibyaha by’intambara muri Gaza.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gusaba ko haba igenzura ryimbitse kuri ibi bikorwa.
Muri izo ntwaro harimo misile n'ibikoresho byazo
TANGA IGITECYEREZO