Umukinnyi w’iteramakofe ukomoka muri Ireland, John Cooney yitabye Imana nyuma yo kumara Icyumweru yivuza ingumi yakubiswe na Nathan Howells wo muri Wales, ikamuviramo kuva amaraso mu Bwonko.
Umukinnyi
w’iteramakofe ukomoka muri Ireland, John Cooney, wari ufite imyaka 28, yitabye
Imana nyuma yo gutsindwa na Nathan Howells wo muri Wales mu mukino wabereye i
Belfast ku wa Gatandatu w’Icyumweru cyashyize.
Cooney
yagize ikibazo cyo kuva amaraso mu bwonko (intracranial haemorrhage), bituma
abaganga bamusuzuma byihuse maze bamwohereza mu bitaro bya Royal Victoria
Hospital i Belfast. Nyuma yo kubagwa, yamaze Icyumweru arwana n’ubuzima, ariko
ku bw’amahirwe make, byarangiye yitabye Imana.
Mu
itangazo ryashyizwe ahagaragara na MHD Promotions, abategura imikino
y’iteramakofe ku ruhande rw’umuryango we, bagize bati: “Ni agahinda kenshi
dutangaje ko nyuma y’Icyumweru cyose arwana n’ubuzima, John Cooney yitabye Imana. Umuryango we, harimo ababyeyi be
n’umugore we w’isezerano Emmaleen, bashimiye abaganga bagerageje uko bashoboye
kugira ngo barengere ubuzima bwe, ndetse n’abamwoherereje ubutumwa bw’inkunga
n’amasengesho.
Yari
umwana mwiza, umuvandimwe mwiza n’umukunzi mwiza. Tuzahorana urwibutso rwiza
rwe. RIP John ‘The Kid’ Cooney.””
Cooney yari
umukinnyi ukomeye wari ufite igikombe cya Celtic Super-featherweight. Yari yagitwaye
mu Gushyingo 2023, nyuma yo gutsinda Liam Gaynor mu gace ka mbere k’umukino
wabereye muri 3Arena i Dublin, ubwo yari ku rutonde rw’imikino ya Katie Taylor
na Chantelle Cameron.
Nyuma yo
kugira imvune y’ikiganza yamusabye umwaka wose wo kuruhuka, Cooney yari
yagarutse mu kibuga mu Kwakira 2024, atsinda Tampela Maharusi wo muri Tanzania
mu mukino wabereye i Londres.
Mu mukino
we wa nyuma, yari yagiye gukina nk’uwarwaniraga kugaragaza ko agifite
ubushobozi bwo kwitwara neza, ariko birangira urwo rugamba arutsinzwe nabi
cyane ubwo yakubiswe igumi igatuma ava amaraso mu bwonko.
Barry
McGuigan, wahoze ari umukinnyi ukomeye w’iteramakofe akaba n’umushoramari
w’imikino, yavuze ko bitangaje kubona umuntu w’imyaka 28, wari mu bihe byiza
by’ubuzima, apfa atunguranye.
Urupfu
rwa John Cooney ni igihombo gikomeye ku iteramakofe, cyane ko yari umwe mu
bakinnyi bato bari bafite icyizere cyo kugera kure muri uyu mukino. Urwibutso
rwe ruzahora mu mitima y’abakunzi b’uyu mukino.
Umukinnyi w'iteramakofe yitabye Imana nyuma yo kumara icyumweru yivuza ingumi yakubiswe ikamuviramo kuva amaraso mu bwonko
TANGA IGITECYEREZO