Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara ingengo y’imari rizakoresha mu mwaka wa 2025, aho izagera kuri Miliyari zirenga cumi n'eshanu z'amafaranga y'u Rwanda (15,297,147,920 Frw).
Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa
bitandukanye birimo guteza imbere ruhago, amarushanwa no gushyiraho
ibitangazamakuru bya FERWAFA.
Amakuru dukesha IGIHE.com avuga ko mu igenamigambi ry’uyu mwaka, miliyari 7,96 Frw yateganyijwe mu bikorwa bifitanye isano n’amarushanwa ndetse no kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru.
Miliyari 2,53 Frw zizakoreshwa mu bikorwa rusange bya
FERWAFA, birimo no guhemba abakozi. Ikindi gice cy’ingengo y’imari, kingana na
miliyari 4,79 Frw, kizifashishwa mu mishinga itandukanye irimo kubaka ibibuga
bine no gushinga radiyo na televiziyo by’iri shyirahamwe.
Muri miliyari 7,96 Frw zagenewe amarushanwa
n’iterambere rya ruhago, miliyari 4,98 Frw zizahabwa amakipe y’Igihugu
azahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ateganyijwe mu 2024. Muri yo
harimo imikino ya CECAFA, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika
cya 2027 n’icy’Isi cya 2026.
Ku mwaka wa 2024, FERWAFA yari ifite ingengo
y’imari ingana na miliyari 9,93 Frw, aho miliyari 2,41 Frw ari zo zari zagenewe
gufasha amakipe y’Igihugu.
Mu rwego rwo kwemeza iyi ngengo y’imari
nshya, tariki ya 1 Gashyantare 2025 FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo mu
nama y’Inteko Rusange Idasanzwe, yagombaga kubera muri Radisson Blu ku wa 15
Gashyantare. Nyamara, nyuma y’igihe gito, iyi nama yimuriwe muri Marriott
Hotel.
Tariki ya 8 Gashyantare, abanyamuryango ba FERWAFA babwiwe impinduka z’aho inama izabera, ndetse hanatangazwa ko ibizibandwaho harimo kwemeza gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025, gutora ingengo y’imari yayo, no gukora amatora y’abagize inzego zigenga za FERWAFA.
Muri izi nzego
harimo Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora, Komisiyo y’Ubujurire rusange, Komisiyo
y’Imyitwarire na Komisiyo ishinzwe gutanga ibyangombwa by’amakipe.
FERWAFA iri mu mishinga yo kubaka Radiyo na Televizion zayo
TANGA IGITECYEREZO