Ikipe ya Soudal - Quick-Step yo mu gihugu cy'u Bubiligi yitwaje umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,ihagarika kwitabira isiganwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare rizenguruka ibice bitandukanye byo mu Rwanda rya Tour du Rwanda ya 2025.
Ni ibyatangajwe n'umuyobozi w'iyi kipe, Jurgen Foré ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025.
Uyu muyobozi yabwiye ikinyamakuru cyitwa Sporza ko badashaka kohereza abakinnyi bayo 20 mu gihe batizeye ko bazagira umutekano.
Yagize ati "Ntabwo dushaka kohereza abantu 20 mu gihe tutizeye neza ko bazagira umutekano".
Ibi kandi bigira aho bihurira n’umugambi umaze iminsi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo gusebya u Rwanda, ishinja gushyigikira umutwe wa M23 kandi ataribyo ndetse mu minsi yashize iherutse kwandikira amakipe ya Arsenal,Paris Saint-Germain na FC Bayern Munich iyasaba kureka kwamamaza Visit Rwanda.
Umwanzuro wa Soudal - Quick-Step wo kwikura muri Tour du Rwanda 2025 uje nyuma y'uko abategura iri siganwa baheruka gutangaza ko ritazigera rihungabanywa n'umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu itangazo bashyize hanze bagize bati " Ibibera mu burasirazuba bwa DRC ni amakimbirane hagati ya Guverinoma ya DRC n'umutwe witwaje intwaro w'Abanye-Kongo.
Inshuro imwe gusa nibwo iyi mirwano yagize ingaruka ku batuye ku mupaka w'u Rwanda. Hafashwe ingamba zose kugira ngo ibyo bitazongera ukundi.
Ubuzima muri Rubavu no mu Rwanda hose burakomeje nk'uko bisanzwe. Ku bwi'byo, Tour du Rwanda izakomeza nta gihindutse kuri gahunda no ku bakinnyi, amakipe ndetse n'abafana bakwizezwa kugira umutekano n'ibikorwa bishimishije".
Ni mu gihe kandi n'Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) nayo iheruka kunyonoza amakuru yavugaga ko yaba igiye kwimura Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 iteganyijwe kuzabera mu Rwanda muri Nzeri.
Mu mwaka ushize wa 2024, Soudal - Quick-Step yari yitabiriye Tour du Rwanda ndetse n'umukinnyi wayo Lecerf Junior aba umwe mu bitwaye neza kuko yarasoreje ku mwanya wa kane.
Soudal - Quick-Step yegukanye agace kabanza muri Tour du Rwanda aho abakinnyi bakinaga nk’ikipe, Team Time Trial (ITT).
Tour du Rwanda 2025 izatangira ku itariki 23 Gashyantare 2025 irangire tariki 2 Werurwe 2024.
TANGA IGITECYEREZO