Kuri uyu wa Gatandatu, umutwe wa Hamas warekuye Abanya Isiraheli batatu bari barafashwe bugwate, mu gihe Isiraheli nayo yarekuye imfungwa 183 z’Abanyapalestina.
Abarekuwe ni Eli Sharabi, Ohad Ben Ami, na Or Levy, bakaba bagejejwe muri Isiraheli. Amafoto yasohowe agaragaza aba bagabo basa n’abataye ibiro cyane, bigaragaza ingorane bahuye na zo mu gihe bari mu maboko ya Hamas nkuko bitangazwa na France24.
Ku rundi ruhande, serivisi z’amagereza ya Isiraheli zatangaje ko imfungwa zose 183 zari ziteganyijwe kurekurwa uyu munsi zamaze gusohoka. Umuryango utabara Imbabare wa Palestine (Red Crescent Society) watangaje ko barindwi muri bo bajyanywe mu bitaro kubera ibibazo by’ubuzima.
Iyi gahunda yo guhererekanya imfungwa ni igice cy’amasezerano y’agahenge, ari hagati ya Isiraheli na Hamas yatangiye kubahirizwa kuva ku wa 19 Mutarama 2025. Aya masezerano ateganya ko Hamas izarekura imfungwa 33, mu gihe Isiraheli yo izarekura Abanyapalestina 1,900 nkuko tubikesha euro news.
Mu gihe aya masezerano akomeje gushyirwa mu bikorwa, hari impungenge z’uko ashobora guhungabana, cyane cyane nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje umushinga wo gufata Gaza, ibintu byamaganiwe kure n’ibihugu nka Misiri, ivuga ko byaba ari ugusibanganya uburenganzira bw’Abanyapalestina.
3 ni bo barekuwe n'umutwe wa Hamas
Nyuma y'igihe kirekire bari mumaboko ya Hamas barekuwe n'Abanyapalestina 183 ku ruhande rwa Isiraheri nabo barekuwe
Eli Sharabi wafashwe n'umutwe wa Hamas kuva 7 Ukwakira 2023 yarekuwe uyu munsi arinzwe n'abarwanyi ba Hamas
Or Levy yari ari mu maboko ya Hamas kuva 7 Ukwakira 2023 yarekuwe arinzwe bikomeye n'uyu mutwe muri Deir al-Balah 8 Gashyantare 2025
Ohad Ben Ami ari mu barekuwe n'umutwe wa Hamas ku wa 8 Gashyantare 2025
TANGA IGITECYEREZO