Ku wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, Perezida Donald Trump yatangaje ko akuyeho uburenganzira bwa Joe Biden bwo kubona amakuru y’umutekano, anahagarika burundu ubushobozi bwe bwo guhabwa amakuru y’ubutasi ya buri munsi.
Trump yanditse kuri Truth Social ati: “Nta cyemezo gihari cyemeza ko Biden akomeza kubona amakuru y’ibanga”. Akomeza avuga ko “kubera iyo mpamvu, duhise dukuraho uburenganzira bwe bwose ku makuru y’umutekano.”
Ibi byabaye nyuma y’uko Biden nawe yari yabikoze Trump mu 2021, amushinja imyitwarire idahwitse mbere na nyuma y’ibitero byo ku wa 6 Mutarama 2021 byibasiwe Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Trump yavuze ko Biden ubwe yashyizeho yatanze urwo rugero, bityo bikaba byumvikana ko nawe agomba gukorerwa nkibyo.
Trump yasubiye ku byavuzwe muri raporo ya Robert Hur, aho Biden yagaragajwe nk’umuntu ushobora kwibagirwa kenshi, kandi udashobora gukoresha amakuru y'ibanga y’umutekano uko bikwiye nkuko tubikesha CCN.
Trump yanditse ati: “Hari raporo yerekanye ko Biden afite ibibazo byo kwibagirwa gukabije ndetse no mu myaka ye myiza atari umuntu wo kwizerwa ku bijyanye n’amakuru y’ibanga,”
Trump yashoje avuga ko azakomeza kurinda umutekano w’igihugu, anasoza n’interuro ye yamenyekanye cyane ati: “Joe, urirukanwe!”. Yongeraho amagambo ye y’ikimenyetso: “Make America Great Again.”
Icyemezo cya Trump nticyemewe mu buryo butaziguye kuko abaperezida barangije manda zabo baba nta burenganzira bafite ku makuru y’ubutasi keretse mu bihe bidasanzwe. Ariko, uyu mwanzuro we ushobora kugira ingaruka kuri politiki y’Amerika.
Muri rusange, amakuru y'umutekano ajyanwa ku baperezida babayeho na ba perezida bakiri ku butegetsi n'inzego z'ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo: Ibiro bikuru bishinzwe ubutasi Office of the Director of National Intelligence (ODNI);
Urwego rw’ubutasi rw’Amerika Central Intelligence Agency (CIA), Inama Nkuru y’Umutekano, National Security Council (NSC) ndetse n'Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga rishinzwe ubutasi bw’igisirikare Defense Intelligence Agency (DIA).
Muri iki gihe, Perezida Biden yahabwaga aya makuru n’aba bayobozi bakuru b’inzego z’iperereza, bakaba ari bo bari bafite inshingano zo kuyamugezaho.
John Ratcliffe umuyobozi w'Úrwego rw'Ubutasi rw'Amerika (CIA)
Michael Waltz umuyobozi w'Inama Nkuru y'Umutekano (NSC)
TANGA IGITECYEREZO