Imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiriye mu mirwano n’umutwe wa M23 ikomeje kubera i Goma muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanyujijwe mu Rwanda.
Iyo mirambo harimo iy’abasirikare bapfuye barwana na M23 mu rugamba rwayo rwo kubohora Goma ndetse harimo n’iy’abandi basirikare bapfiriye mu mirwano mu gace ka Sake.
Hari amakuru avuga ko Afurika y’Epfo yari yemerewe n’u Rwanda inzira iyo mibiri ikanyuzwa mu Rwanda, gusa ngo Afurika y’Epfo yari yarabyanze, none birangiye ivuye ku izima dore ko izindi nzira zo mu kirere i Goma zafunzwe ndetse n'izo mu mazi bikaba ari uko.
Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo baheruka gusaba Guverinoma yabo gukura Ingabo z’icyo gihugu mu Burasirazuba bwa Kongo, aho zirimo gufatanya n’Ingabo za FARDC ndetse n’indi mitwe irimo na FDLR.
Bari bavuze ko kandi kuba abandi bose barahawe inzira mu Rwanda, ariko Afurika y’Epfo ikaba yinangira gusaba inzira, ari ipfunwe kuri Perezida wa Afurika y’Epfo, kubera gukoresha ingabo z’igihugu mu nyungu ze bwite.
Bivugwa abasirakere ba Afurika y'Epfo bapfiriye mu mirwano n’umutwe wa M23 ari 14.
TANGA IGITECYEREZO