Kigali

Rwabuze gica hagati ya Rayon Sports WFC na FERWAFA

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/02/2025 9:45
0


Rwabuze gica hagati ya Rayon Sports Women Football Club isabwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, gukina umukino wayo na Muhazi United Women Football Club kandi ifite abakinnyi bayo batatu bahamagawe mu ikipe y'Igihugu y'u Burundi.



Kuri uyu wa Gatandatu Saa Cyenda ni bwo hateganyijwe umukino wo ku munsi wa 16 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bagore ikipe ya Muhazi United igomba kwakiramo Rayon WFC.

Mbere y'uko uyu mukino ukinwa Rayon Sports WFC yandikiye FERWAFA iyisaba ko wasubikwa bitewe n'uko hari abakinnyi bayo batatu bahamagawe mu ikipe y'Igihugu y'u Burundi.

Abo bakinnyi ni Kaze Angelique, Bizimana Rukiya na Niyomwungere Peace Olga. Ubundi amategeko avuga ko iyo ikipe hari abakinnyi bayo 3 bahamagawe mu ikipe y'Igihugu isubikirwa umukino ariko FERWAFA yanze ubusabe bwa Rayon Sports iyibwira ko igomba gukina mu rwego rwo kwirinda ibirarane.

Ibi byaje nyuma yuko Murera y'Abagore yari yamaze gutanga n'ibiruhuko ku bakinnyi bayo bitewe nuko yari yizeye ko izasubukirwa umukino nkuko amategeko abiteganya none biravugwa ko ishobora kutajya gukina ikaba yaterwa mpaga.

Kugeza kuri ubu Rayon Sports WFC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 38 aho ikurikiwe na Indahangarwa WFC yo ifite amanota 32.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND