Kigali

Ukuri ku byavuzwe kuri Hitimana Thierry, Ndizeye Aimé Désiré na Kalisa Georgine muri APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/02/2025 12:38
0


Mu minsi ishize, hagaragaye amakuru atandukanye ku bakozi ba APR FC bahoze bakora muri iyi kipe, aho havuzwe ko Kalisa Georgine wari ushinzwe umutungo yaba yaravuye mu gihugu bitewe n'ibibazo by'imicungire y'umutungo.



Nyamara, ubuyobozi bwa APR FC bwanyomoje ayo makuru, buvuga ko atari ukuri. Ubuyobozi bw'ikipe bwemeje ko niba Georgine atakiri mu gihugu, ari impamvu ze bwite kandi ntaho bihuriye na APR FC kuko atakiri umukozi w'iyi kipe.

Ubuyobozi bwa APR FC bwagaragaje ko mbere y'uko aba bakozi bava mu nshingano, habayeho ihererekanyabubasha ryakozwe n'uwari Perezida wa APR FC, Col (Rtd) Richard Karasira. Iri hererekanyabubasha ryari rigamije gusobanura no gutanga raporo ku micungire y'ibikorwa by'ikipe.

Ku bijyanye na Hitimana Thierry wari umutoza wungirije na Ndizeye Aimé Désiré wari umutoza w'abanyezamu, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko batairukanwe. Ahubwo, bahawe inshingano nshya mu yandi makipe ya APR FC. Hitimana Thierry yagizwe umuyobozi wa tekinike, aho ashinzwe kwita ku iterambere ry'amakipe y'abato.

APR FC yemeje ko izi mpinduka zakozwe hagamijwe guteza imbere ikipe no kuyongerera imbaraga mu buryo burambye.

Umuyobozi wa APR FC yasobanuye Ukuri ku byavuzwe kuri Hitimana Thierry, Ndizeye Aimé Désiré na Kalisa Georgine muri APR FC

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND