Kigali

APR FC yasobanuye impamvu yatandukanye n’abakinnyi b’abanyamahanga batatu

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/02/2025 9:30
0


Nyuma y’amakuru menshi yakomeje gukwirakwira ku itandukana ry’abakinnyi b’abanyamahanga na APR FC, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje impamvu nyamukuru y’iki cyemezo mu rwego rwo gukura urujijo ku byari bikomeje kwibazwa.



Mbere y’uko shampiyona yinjira mu mikino yo kwishyura, ubuyobozi bwa APR FC bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatanu, buvuga kuri byinshi birebana n’iyi kipe. Mu byo bagarutseho, harimo n’itandukana ry’abakinnyi batatu b’abanyamahanga aribo Godwin Odibo, Apam Assongwe Bemol na Chidiebere Nwobodo. Aba bakinnyi bose ntibabashije kubona umwanya uhagije wo gukina mu ikipe.

Brig. Gen. Déo Rusanganwa, Perezida wa APR FC, yavuze ko icyemezo cyo gutandukana n’aba bakinnyi cyafashwe hashingiwe ku bushobozi bwabo

Uyu muyobozi yagaragaje ko ari umutoza mukuru wa APR FC wafashe icyemezo cyo kubasezerera, kuko ari we ukurikirana imyitozo yabo buri munsi. Yongeyeho ko ubuyobozi bw’ikipe buhora bufasha abatoza gushyira mu bikorwa ibyemezo bifasha ikipe gutera imbere.

Nubwo habayeho gutandukana, APR FC yemeje ko yubahije amasezerano y’abakinnyi. Godwin Odibo na Chidiebere Nwobodo bahawe imperekeza y’amezi atandatu, mu gihe Apam Assongwe Bemol we yahawe imishahara y’amezi atatu nk’uko byemejwe na Perezida wa APR FC.

Iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gukomeza kongerera APR FC imbaraga no gutegura neza imikino isigaye ya shampiyona, kugira ngo igere ku ntego zayo za buri mwaka.

Kuri uyu wa Gatandatu itariki 8 Gashyantare 2025 ikipoe ya APR FC iragaruka mu ngamba ikina imikino yo kwishyura ya shampiyona aho iza gutangira yesurana na Kiyovu Sports.

 

Umutoza wa APR FC niwe wafashe icyemezo cyo gusezerera bamwe mu banyamahanga batari bari ku rwego rushimishije

byasobanuwe ko abanyamahanga birukanwe muri APR FC ari uko urwego rwabo rwari ruri hasi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND