Isaiah Miller, wahoze akinira APR BBC ndetse kuri ubu ukinira Austin Spurs yo muri NBA G-League, yagize imvune ikomeye y'ivi izatuma atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino ndetse APR BBC ikaba itazamwifashisha muri BAL.
Iyi mvune yayigiriye mu mukino Austin Spurs
yatsinzemo Sioux Falls Skyforce amanota 118-113 mu mpera z'icyumweru gishize.
Nyuma yo gukorerwa ibizamini byimbitse, abaganga basanze afite imvune ikomeye
igomba kubagwa, bityo umwaka we w’imikino ukaba uzamubera imfabusa.
Mu gihe gito Miller yamaze mu Rwanda,
yagaragarijwe urukundo rukomeye n’abakunzi ba Basketball ndetse yagize uruhare
mu guhesha Ikipe y’Ingabo igikombe cya Shampiyona.
Ni igihombo gikomeye kuri Austin Spurs, kuko
Miller yari amaze iminsi yitwara neza ndetse yari yatoranyijwe mu bazakina
umukino w’intoranywa wa NBA G-League (All-Star Game) uteganyijwe tariki ya 16
Gashyantare 2025.
Ni igihombo kinini kandi kuri APR BBC, kuko yari yiteguye gukinisha Miller muri BAL 2025 mu mikino ya Nile Conference izabera i Kigali hagati ya tariki 17 na 25 Gicurasi 2025.
Miller wabiciye bigacika muri APR BBC azamara umwaka adakina kubera imvune yagiriye muri Austin Spurs
TANGA IGITECYEREZO