Kigali

Afurika y’Epfo yatangaje ko idafite ubwoba bwo kuba yahagarikirwa inkunga na Amerika

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:8/02/2025 20:46
0


Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko igihugu cye kidafite ubwoba nyuma y'uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, atangaje ko azahagarika inkunga yageneraga Afurika y’Epfo.



Perezida Trump yavuze ko Afurika y’Epfo "iri kwambura abantu ubutaka bwabo maze ikabutanga ku bandi, kandi ngo hari amoko afashwe nabi". Ibi yabishingiye ku itegeko rishya ry'ivugurura ry'ubutaka, rishaka kugabanya ubusumbane bw’imitungo bwatewe n’amateka y’ivangura rishingiye ku moko yaranze icyo gihugu nk'uko tubikesha Reuters.

Si Trump wenyine utavuga rumwe n'icyemezo cya Afrika y'Epfo, kuko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, nawe yavuze ko "atazitabira inama y’G20 izabera i Johannesburg, ashinja Afurika y’Epfo gukoresha iyi nama mu nyungu zayo bwite aho gufata ibyemezo bihuriweho n’amahanga".

Perezida Ramaphosa ntiyigeze avugamo izina rya Trump, ariko yavuze ko igihugu cye kitazemera igitutu n’iterabwoba. Yagaragaje ko muri iki gihe isi ihanganye n’ibibazo by'ubwirasi bw’ibihugu bikomeye aho biharanira inyungu zabyo bwite aho kureba inyungu rusange.

Yavuze ko Guverinoma iri gutegura gahunda nshya yo kuzahura ubukungu bw’igihugu, cyane cyane mu bigo bya Leta bifite ibibazo nka: Eskom, ikigo gitanga amashanyarazi, Transnet, ikigo gishinzwe ubwikorezi n'ishoramari mu bikorwaremezo.

Amerika yari iteganyije gutanga inkunga ingana na miliyoni magana ane na mirongo itatu n'icyenda z'amadorari (439,000,000$) muri uyu mwaka wa 2025, ariko Perezida Trump yavuze ko ashobora kuyihagarika.

Ifaranga rya Afurika y’Epfo (Rand) ryataye agaciro ku kigero cya 2% nyuma y'uko Trump atangaje ibyo guhagarika inkunga. Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko ubukungu buzazamuka ku kigero cya 1.8%, ariko Ramaphosa avuga ko bagomba gushyiraho ingamba zo kuzamura ubukungu bukagera kuri 3%.

N'ubwo Amerika ishaka gushyira igitutu kuri Afurika y’Epfo, Perezida Ramaphosa n’ubuyobozi bwe bavuga ko batazacika intege. Bemeza ko bagomba gukomeza kwigenga no gukora ibifitiye abaturage babo akamaro, kabone nubwo byakurura ibibazo ku ruhando mpuzamahanga.

Abaturage benshi ntibanogewe n'amategeko agenga ubukungu aho usanga atonesha bamwe abandi akabareka

Afurika y'Epfo ni kimwe mu bihugu byambere muri Afurika bifite ubukungu bwihagazeho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND