Kigali

Real Madrid irashinjwa ibinyoma no gushaka kwangiza shampiyona ya Espagne

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/02/2025 9:37
0


Perezida wa LaLiga,Javier Tebas yashinjije ikipe ya Real Madrid ibinyoma ndetse no gushaka kwangiza shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne nyuma y'uko yanditse yerekana ko yasifuriwe nabi.



Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki 01 Gashyantare 2024, nibwo ikipe ya Real Madrid yatsindwaga na Espanyol 1-0 muri shampiyona. 

Nyuma y'uyu mukino, iyi kipe itozwa na Carlo Ancelotti ntabwo yigeze yishimira imisifurire dore ko hari aho yavugaga ko myugariro wa Espanyol,Carlos Romero yagombaga kuba yahawe ikarita y'umutuku ku ikosa yari yakoreye Kylian Mbappé.

Ntabwo ari ibi gusa kuko hari n'igitego cya Vinicius Junior cyanzwe kandi cyaricyo.

Nibyo byatumye Real Madrid yandika ibaruwa irega abasifuzi bo muri Espagne, yerekana ko bayisifurira nabi ndetse inaka amajwi yo kuri VAR ku ikosa ryakorewe Mbappé ndetse no ku gitego cya Vinicius.

Muri iyi baruwa bagize bati" Ibyabaye ntabwo ari ibintu byihariye cyangwa ikosa ryoroheje ry'abasifuzi. Ni ibigaragara kandi bikomeye cyane bya sisitemu y'abasifuzi kandi icyizere cyabo cyarangiritse rwose".

Nyuma y'ibyo ku munsi w'ejo ku wa Kane habaye inama hagati y'amakipe agize LaLiga, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne n'abahagarariye abasifuzi muri iki gihugu  ariko Real Madrid yo ntabwo yigeze iyitabira.

Muri iyi nama niho Perezida wa LaLiga,Javier Tebas yatangaje amagambo akomeye, avuga ko iyi kipe ifite gahunda yo kwangiza shampiyona atari abasifuzi gusa.

Yagize ati " Barwanya buri kimwe. Uku ni ukuri. Real Madrid irashaka kwangiza irushanwa, ntabwo ari abasifuzi gusa".

Yavuze ko bagiye gutanga ikirego barega Real Madrid bijyanye n'ibarurwa yanditse kuko idashobora kwihanganirwa bijyanye n'uko irimo ibinyoma.

Ati" Tugiye gutanga ikirego ku ikipe, kubasinye ibaruwa no ku buyobozi. Turimo kubisesengura duhereye ku mategeko kuko birumvikana ko ubu bwoko bw'ibaruwa budashobora kwihanganirwa''.

Irimo ukuri kutari ukuri cyangwa kimwe cya kabiri kigamije gukemura ibibazo bidashobora gukemurwa .. Babuze ubwenge ... Umupira w'amaguru ntuzenguruka Real Madrid".

Real Madrid irashinjwa ibinyoma 

Javier Tebas yavuze ko bari kureba uko barega Real Madrid bijyanye bitewe n'ibaruwa yanditse 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND