Kigali

Dj Toxxyk yongewe kuri Album ya Bwiza mbere yo gutaramana mu Bubiligi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2025 10:48
0


Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamamaye nka Bwiza ari mu myiteguro ye ya nyuma yo gutaramira mu Mujyi wa Bruselles mu Bubiligi mu rugendo rugamije kumurika Album ye nshya yise '25 Shades'.



Ni igitaramo avuga ko azakora tariki ya 8 Werurwe 2025, aho kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, ndetse avuga ko azataramana na The Ben kubera ko ari umwe mu bahanzi yakuze yifuza gukorana nawe. 

The Ben banakoranye indirimbo bise 'Best Friend', ndetse ni imwe mu zigize Album y'uyu mukobwa w'imyaka 25 y'amavuko. Uyu muhanzikazi kandi azataramana na Juno Kizigenza, nk’umwe mu bahanzi bari mu kigero kimwe cy’umuziki.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2025, Bwiza yagaragaje ko ageze kure imyiteguro y'iki gitaramo, ndetse ko yahisemo kuzaba ari kumwe na Dj Toxxyk nk'umwe mu bazavanga imiziki.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umujyanama we Uhujimfura Jean Claude yavuze ko bahisemo kuzataramana na Dj Toxxyk kubera ko ari umwe mu bafite indirimbo kuri Album ya Bwiza. 

Ati: "Ni umwe mu ba Dj beza muri iki gihe bahari, kandi ikindi ni uko azaba ari kuri Album yacu '25 Shades' ntagihindutse. Rero, indirimbo turi kuyikoranaho."

Dj Toxxyk yasohoye amashusho abwira abatuye mu Bubiligi ko biteguye kubasusurutsa. Uyu mugabo yagiye yumvikana cyane mu bihangano binyuranye yagiye ahuriramo n'abahanzi banyuranye, ndetse hari n'abagiye bamwifashisha kuri Album.

Toxxyk yumvikana mu ndirimbo zirimo 'Pull Up' yakoranye na Angek Mutoni na Kivumbi King, 'Nyumvira' yakoranye na B-Threy na Trizzie Ninety Six, 'Taxi' yakoranye na Memo, 'Tattoo' yakoranye na Ariel Wayz, ‘Single’ yakoranye na Juno Kizigenza n'izindi.

Uyu mukobwa aherutse gutangaza ko yahisemo kwita Album ye “25 Shades" mu rwego rwo kuyihuza n'isabukuru ye y'imyaka 25.

Yavuze ko guhitamo kuyimurikira mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, ahanini byatewe n'uko imyaka ye yose 'ibikorwa bye byarabereye mu Rwanda gusa'.

Avuga ko binyuze mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, kuririmba no mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame, byatumye ahura n'abanyarwanda benshi.

Avuga ko aha ariho yashingiye ahitamo kujya gutaramira mu Bubiligi 'kugirango n'abandi bafana banjye bari hariya dusabane'.

Anavuga ko yashingiye ku kwambutsa urugendo rwe rw'umuziki i mahanga. Uyu mukobwa anavuga ko ageze kuri ibi byose abicyesha cyane cyane abamushyigikiye barimo abafatanyabikorwa.


Bwiza yatangaje ko azataramana na Dj Toxxy mu gitaramo cye mu Bubiligi 

Dj Toxxyk ari mu bafite indirimbo kuri Album ya Bwiza azamurika tariki ya 7 Werurwe 2025  

The Ben wakoranye indirimbo ‘Best Friend’ na Bwiza bagiye guhurira ku rubyiniro

Juno Kizigenza uherutse gushyira ku isoko indirimbo ‘Shenge’ agiye gutaramana na Bwiza mu Bubiligi

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘BEST FRIEND’ YA BWIZA NA THE BEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND