Umuririmbyi waboneye benshi izuba mu njyana gakondo, Makanyaga Abdul yatangaje ko agendana ishimwe ku mutima ashingiye ku nama yagiriye Bruce Melodie na n’uyu munsi imuherekeje mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Bruce Melodie yakunze kugaragara cyane mu bikorwa byinshi aririmba indirimbo za Makanyaga Abdul, ndetse akavuga ko ari umuhanzi ufite ibihangano yakunze. Ni na ko bimeze kuri Makanyaga Abdul, kuko nawe yagiye ashyira imbere cyane gufasha abahanzi bakiri bato mu rugendo rw’umuziki.
Makanyaga na Bruce Melodie bagiye banahurira mu bitaramo byabereye hirya no hino mu gihugu. Ndetse, bigeze gutaramana mu gitaramo cyabereye mu Bufaransa.
Uyu muririmbyi azwi cyane mu bihangano byubakiye ku mudiho wa gakondo, ndetse imyaka irenze 50 afatwa nk’umuhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi.
N’ubwo bimeze gutya ariko uyu muhanzi nta ndirimbo nshya aherutse gushyira ku isoko, ariko avuga ko muri ‘Studio’ abitsemo indirimbo nyinshi azasohora mu gihe kiri imbere.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Makanyaga Abdul yavuze ko mu myaka ishize ari mu muziki yishimira umusanzu yatanze ku rugendo rwa Bruce Melodie.
Yavuze ko azi uyu muhanzi akiri umwana, kandi ko yamubonanaga inyota yo gukora umuziki ubwo yari mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko.
Uyu munyabigwi avuga ko igihe kimwe, yigeze guhurira na Bruce Melodie mu nama, aramwegera amusaba ko yamwinjiza mu banyeshuri yari asanzwe afasha kwiga umuziki.
Makanyaga ati “Twigeze kujya mu nama mbona Bruce Melodie aranyegereye, arandeba, aransuhuza, ndamusuhuza, turicarana, ageze aho arambwira ati muzehe nkunda indirimbo zawe, ndamushimira. Ati ‘Ese ko nshaka kujya nza mu myitozo iwawe bizagenda gute?”
Akomeza ati “Mu buzima bwanjye iyo mbonye umuhanzi, mba mbonye umuvandimwe wanjye cyangwa umwana wanjye. Naramubwiye nti igihe uzashakira uzaza.”
Uyu muririmbyi yavuze ko Bruce Melodie yari afite inyota yo kumenya uko yakora umuziki akagera ku rwego nk’urwe, cyangwa se akarenga ibyo akora.
Makanyaga avuga ko isomo yigishije Bruce Melodie kandi n’uyu munsi abona ko nawe yashikamyeho, ari ugukunda ibyo akora.
Ati “Naramubwiye nti nta kindi ni ukubikunda gusa, ntubikunda, ntubivangavange n’ibindi nk’amatiku, ukabikunda gusa uzatera imbere, n’icyo kizagufasha.”
Yavuze ko yakomeje ibiganiro na Bruce Melodie, ariko ko atigeze amusanga mu rugo ngo amwigishe. Uyu muririmbyi avuga ko atibuka neza igihe yahuriye na Bruce Melodie muri iriya nama, ariko ko yatunguwe ubwo bahuriraga mu Bufaransa mu 2018.
Makanyaga avuga ko muri uriya mwaka yari yatumiwe nk’umuhanzi ugiye gususurutsa Abanyarwanda bahatuye, ariko ko yatunguwe no kuhahurira na Bruce Melodie.
Ati “Nagiye mu Bufaransa ngiye kubona mbona Bruce Melodie turi kumwe ku rubyiniro. Abantu barishimye pe! Noneho mfata Bruce Melodie ndamubwira nti urabibona ibyo nakubwiye ati ‘nabibonye rwose’. N’ubu iyo duhuye nkamubwira nti wabibonye ibyo nakubwiye? Turaseka gusa tukarekera iyo.”
Makanyaga yishimira ko ibyo yabwiye Bruce Melodie yabigize akabando yicumba na n’uyu munsi, ndetse ko buri gihe iyo asohoye indirimbo amutera imbaraga.
Yavuze ko kuba Bruce Melodie akunze kugaragara cyane asubiramo indirimbo ze “Ni ikintu gishimishije.” Ati “Biragushimisha, ukabona ko uwo muntu aho ari kujya uhabera. Bujya umuntu uzagera ku kintu agihera kare.”
Bruce Melodie aherutse gushyira ku isoko Album yise ‘Colorful Generation’, ndetse muri iki gihe ari kubarizwa muri Nigeria mu rugendo rugamije kuyimenyekanisha.
Makanyaga Abdul ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, uzwi cyane mu njyana ya Rumba, Afro-Cuban, na Jazz. Ni umwe mu bahanzi bashinze imizi mu muziki nyarwanda, akaba yaramenyekanye cyane kuva mu myaka ya za 1970.
Azwiho kuririmba ibihangano byuje ubutumwa bw’urukundo, ubuzima, n’ubusabane. Indirimbo ze zifite umudiho wa Rumba, Zouk, na Afro-Cuban, zishushanya injyana y’umuziki wa kera mu Rwanda.
Afatwa nk’umwe mu bahanzi barambye mu muziki nyarwanda, kandi akomeje gukora. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka: Rubanda, Nshatse inshuti, Uri mwiza, Mariya Jeanne, Nzakwibuka n’izindi nyinshi.
Afite ijwi ryoroheje kandi rihumuriza. Asanzwe ari umuririmbyi w’inararibonye, washyize imbere umwimerere w’injyana gakondo ariko anayivanga n’imiziki yo hanze. Nubwo amaze imyaka myinshi mu muziki, aracyagira igikundiro gikomeye mu bakunzi b’umuziki wa kera no mu rubyiruko.
Yahawe ibihembo bitandukanye by’umuziki kubera uruhare yagize mu guteza imbere injyana gakondo n’umuziki wa Live. Akunze gutumirwa mu bitaramo by’umuziki nyarwanda byibanda ku bahanzi b’inararibonye.
Makanyaga
Abdul ni umwe mu bahanzi bakwiye guhabwa agaciro mu mateka y’umuziki w’u Rwanda
kubera ubunararibonye bwe no kuba ari umwe mu baririmbyi bagikora kugeza uyu
munsi.
Makanyaga Abdul yatangaje ko yigishije Bruce Melodie isomo ryo gukunda ibyo akora, kandi yishimira ko yamwumviye
Makanyaga yavuze ko yatunguwe no guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo bari batumiwemo mu Bufaransa
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MAKANYAGA ABDUL
TANGA IGITECYEREZO