Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali mu njyana ya Kinyatrap, yagiye ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Accra mu gihugu cya Ghana mu rugendo rugamije gufatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize Album ye aherutse gushyira ku isoko yise ‘Full Moon’ iriho indirimbo 12.
Uyu mugabo yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gashyantare 2025. Ni ubwa mbere agiye muri Ghana, ariko kandi yashingiye kuri gahunda yihaye yo kwagura ibikorwa bye nk’umuhanzi wigenga.
Mu myaka itatu ishize, uyu muraperi yisanze cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko ashyize imbere gukora ibihangano byubakiye ku njyana ya Kinyatrap. Kandi binumvikana kuri Album ye yise ‘Full Moon’ yakozeho mu gihe cy’umwaka urenga.
Umukundwa Joshua usanzwe ari umujyanama wa Bushali, yabwiye InyaRwanda ko bateguye uru rugendo muri Ghana ‘kugira ngo ahakorere amashusho y’indirimbo ze, kuko ari hamwe mu hantu yifuzaga cyane, bijyanye n’ubutumwa yakubiye mu ndirimbo ze’.
Bushali aherutse kwegukana igikombe cy’umuraperi mwiza w’umwaka mu bihembo bya Kalisimbi Entertainment Awards, byatanzwe ku wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, byahuriranye no kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu.
Iki gikombe kiyongereye ku bindi uyu muraperi yatwaye n’amashimwe yagiye ahabwa n’abantu banyuranye. Nko mu 2024, yakoreye ibitaramo mu Bufaransa, mu rugendo rwari rugamije kwiyegereza abafana be, ku butumire bwa Institut Français.
Album ya Bushali iri ku isoko kuva tariki ya 7 Ukuboza 2024, kandi iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Ushingiye ku mibare itangwa n’imbuga zinyuranye bigaragaza ko iyi Album imaze kumva, ariko kandi mu ndirimbo zose yasohoye, iyitwa ‘Ubute’ n’iyo yabashije gukorera amashusho.
Album ye iriho indirimbo "Isaha" yakozwe na Producer Yewe, 'Ubute' yakozwe na Elvis Beat, 'Zontro', 'Iraguha' yakoranye na Slum Drip na B-Threy, 'Tugendane' yakozwe na Hubert Beat, 'Imisaraba' yakozwe na Pastor P, 'Saye';
'Ijyeno','Hoo' yakozwe na Muriro, 'Unkundira Iki' yakoranye na Kivumbi King, 'Moon' yakoranye na Khaligraph Jones, 'Kuki uneza i nigguh?' yakoranye na Nillan, 'Mbere rukundo' yakozwe na Muriro, 'Monika' yakozwe na Package, 'Gun' yakozwe na Lee John, 'Paparazzi' yatunganyijwe na Stallion, ndetse na 'Sinzatinda' yakozwe na Kush Beat.
Bushali aherutse kubwira InyaRwanda, ko Album ye yayise 'Full Moon' kubera ko n'umuhungu we w'imfura yitwa 'Bushali Moon' kandi yashakaga kwiyumvisha ubuzima bw'abantu batishoboye.
Yavuze ko yakuriye mu buzima butari bwiza, ari nayo mpamvu ukwezi kwamubereye impamba yo gukomeza kwitekerezaho no kugerageza gusingira inzozi ze.
Bushali yavuze ko ukwezi gufite igisobanuro kinini mu buzima bwe, kuko azi neza ko buri joro ryose yaraye yari amurikiwe n'ukwezi.
Ati "Ni Album nakoze ngendeye ku mateka yanjye, ukuntu nakuze, ubuzima nakuriyemo, ngendeye no ku muhungu wanjye, ngendeye no ku muryango wanjye, n'umugore wanjye, ubu mfite abana babiri, harimo 'Moon' na 'Sun'."
Yavuze ko iyo zuba rirenze nibwo ukwezi kugaragara. Atekereza gukora iyi Album, yishyize mu mwanya w'umuryango we, ndetse anatekereza ku muryango mugari w'abantu bakunze ibihangano bye mu myaka itandukanye ari mu muziki.
Bushali yavuze ko umuryango wamubaniye neza mu ikorwa ry'iyi Album, kuko bamuhaye ibitekerezo by'ukuntu igomba gukorwa, kandi mu kuyimurika yarabifashishije ku bifuniko (Cover) biyigaragaza.
Indirimbo ziri kuri iyi Album zikoze mu njyana ya Drill, Afrobeat ndetse na Kinyatrap. Ati: "Iyo ngendera ku bitekerezo byanjye gusa birashoboka ko ntibyari gushoboka. Bampaye ibitekerezo. No kuba twarabaga turi kumwe muri studio, urumva ntiwavuga ibintu bibi uri kumwe n'abana n'umugore."
Bushali yerekeje mu gihugu cya Ghana mu rugendo rugamije gufata amashusho y’indirimbo ze
Bushali yagiye muri Ghana mu gihe mu ndirimbo zose ziri kuri Album, iyitwa ‘Ubute’ ariyo yakoreye amashusho
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM ‘FULL MOON’ YA BUSHALI
TANGA IGITECYEREZO