Ku itariki ya 3 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yatangaje ko we na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bumvikanye guhagarika by’agateganyo imisoro y'inyongera ku bicuruzwa by'ibihugu byombi mu gihe cy'iminsi 30, mu rwego rwo kuganira ku masezerano ya nyuma yo gukaza umutekano ku mupaka.
Iyi myanzuro ikurikiye itangazo rya Perezida Trump ryo ku itariki ya 1 Gashyantare 2025, aho yari yatangaje ko azashyiraho imisoro y'inyongera ya 25% ku bicuruzwa byose biva muri Canada na Mexico, uretse ibikomoka kuri peteroli ibya Canada byari kuzashyirwaho 10% nk'uko tubikesha Daily Mail.
Mu rwego rwo kugera kuri ubu bwumvikane, Canada yemeye gushyira ingabo 10,000 ku mupaka wayo na Amerika no gufata ingamba zo kurwanya icuruzwa ry'ibiyobyabwenge bya fentanyl.
Byongeye kandi, Canada izashyira mu bikorwa gahunda y'umutekano ku mupaka ifite agaciro ka tiriyoni 1,800 Frw, irimo ikoranabuhanga rishya, kongera abakozi, no kunoza imikoranire na Amerika. Canada izashyiraho kandi umuyobozi ushinzwe kurwanya fentanyl, ishyire imitwe y'ubujura ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba, kandi itangize itsinda rihuriweho na Amerika ryo kurwanya ibyaha byateguwe, fentanyl no kurwanya amafaranga ava mu bikorwa bitemewe.
Izi ngamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikomeye z'ubukungu zashoboraga guterwa n'iyi misoro kandi zizatanga umwanya wo kuganira ku masezerano arambye. Abasesenguzi mu b'ubukungu n'abayobozi batandukanye, bagaragaje amarangamutima anyuranye kuri izi ngamba, mu gihe isoko mpuzamahanga ryagaragaje ihungabana, aho ibipimo by'imigabane bikomeye byagabanutse ndetse n'agaciro k'ibicuruza nka cryptocurrencies karamanuka.
Iyi myanzuro yatumye habaho agahenge mu gihe cy'iminsi 30, aho impande zombi zizakomeza ibiganiro bigamije kugera ku masezerano arambye yo gukaza umutekano ku mupaka no gukemura ibibazo by'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.
Canada yemeye gushyira ingabo 10,000 kumupaka uyihuza na Amerika
TANGA IGITECYEREZO